Ni gute wabona amahoro y'umutima?
Abantu benshi hari ubwo duhura na byinshi mu buzima, bikatubuza amahoro, ndetse ugasanga bikuruye n'ingaruka mbi zigiye zitandukanye, ari kugira amahoro yo mu mutima ntako bisa.
Amahoro y’umutima n'iki?
N'igihe uba wumva ufite ibyiyumvo byiza, utuje muri wowe kandi wumva
utekanye.
Ibintu byatuma ugira amahoro y’umutima
1. Kuba ufitanye umubano mwiza na mugenzi wawe kandi buri wese akaba
yizera undi mufashanya muri byose, bizana amahoro y’umutima.
2. Kuba ufite amahame yawe yo gukunda gufasha abantu bababaye, ukumva ufite
inshingano zo gutega amatwi ndetse no kugira icyo wafasha uje akugana
ababaye, bizana amahoro y’umutima.
3. Kubana neza n’abagenzi bawe ushima ibyo bakora, ubafasha mugihe hagize
ukwitabaje, ukabitaho mu buryo bwose ndetse ukababarira mugihe hagize
ukubangamira, biguha amahoro y’umutima.
4. Gusenga nabyo ni bimwe mu bintu bizana amahoro y’umutima.
5. Kugira amafaranga ukabasha kugura ibyo ukeneye byibanze, bizana
amahoro y’umutima.
6. Kuba ufite ubuzima buzira umuze, utarwaye, ukora sport nka yoga nabyo bizana
amahoro y’umutima.
7. Guhura n’abagenzi bawe mukaganira ntiwigunge bizana amahoro
y’umutima
What's Your Reaction?