Shadow

Yiciye urutoki kuko yatoye ishyaka adashaka

Bwana Kumar avuga ko yatoye ishyaka "ritari ryo"

Umugabo wo mu Buhinde yavuze ko yihanishije guca urutoki rwe nyuma yo kwibeshya agasanga yaratoye ishyaka adashaka.

Muri videwo yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga, Pawan Kumar avuga ko yibeshye agatora ishyaka riri ku butegetsi ryitwa Bharatiya Janata Party (BJP). Ni mu gihe yashakaga gutora ishyaka ryo mu karere k’iwabo, avuga ko yibeshye kubera ibirango byinshi by’amashyaka bigaragara ku mashini batoreraho.

Muri aya matora umaze gutora wese urutoki rwa mukubitarukoko barushyiraho irangi.

Bwana Kumar nyuma yo kubona ko yibeshye ku kirango cy’ishyaka rye agatora iryo adashaka, yahisemo guca urutoki rwe rwa mukubitarukoko.

Aya matora yo mu Buhinde azamara ibyumweru bitandatu. Abatora bose hamwe bagera kuri miliyoni 900, aya akaba ari yo matora yitabiriwe n’abantu benshi cyane abayeho ku isi kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *