Shadow

Yatinyutse gutwara abagenzi kuri moto ubu aritunze

Karegeya Marie Louise amaze imyaka 3 mu mwuga wo gutwara Moto. Mu buhamya bwe avuga ko uyu mwuga umugejeje ahantu heza kuko abasha gutunga umuryango we, akanakemura ibindi bibazo by’imibereho ahura na byo.

”Buri kwezi nkora versement y’120.000, ntabwo mu rugo bakenera ikintu ngo bakibure kandi mfite n’ikimina ntangamo amafaranga buri munsi, nabyo bikamfasha mu buzima busanzwe.”

Karegeya Marie Louise, umukobwa w’imyaka 20, avuga ko mbere agitangira uyu mwuga yahuraga n’imbogamizi zuko bamwe bangaga kumutega kuko ari umukobwa, ariko ngo ubu ibintu byarahindutse, akaba agira inama bagenzi be kwtinyuka.

”Imbogamizi zariho mbere ni uko natinyaga kuvugana n’umugenzi ngo atabona ko ndi umukobwa cyangwa nkagira isoni zo kuvugana n’umugenzi mureba mu maso, bikiyongeraho ko umugenzi yabonaga ndi umukobwa ukabona ntashaka ko mutwara…Ariko ubu bamaze kutumenyera kuko twiyongereye kandi uba usanga tunatwara neza, iyo tutwaye umukiriya neza aguhamagara kuri telefoni, batangiye kubikunda.Nkaba nshishikariza n’abandi gukunda uyu mwuga kuko bigenda biza n’ubwo bigenda gakeya”

Twizeyimana Jean de Dieu ; umwe mu bamotari bakorana na Karegeya Marie Louise mu mujyi wa Kigali, avuga ko abantu bamaze guhindura imyumvire ku bagore batwara moto:

”Iyo umugenzi aje akaba ari we ahitiraho, aramutwara nta kibazo, abantu bamaze kumenya ko na bashiki bacu bashoboye uyu mwuga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *