Shadow

Yabonye akazi abikesheje kwiyamamaza ku cyapa.

Nyuma yo kurangiza amashuri yo kurwego rwa kaminuza akamara igihe kitari gito ashaka akazi akakabura Abukar Mohamed Ahmed, umusore w’umunyasomaliya yigiriye inama yo kwifashisha icyapa ashinze ku muhanda mu kwimenyakanisha mu ruhame asobanura uwo ariwe n’ibyo ashoboye.

Un buzz sur le net lui fait décrocher un job             Abukar Mohamed Ahmed ku cyapa yimenyekanisha

Ubu buryo  bwa mubereye  inzira yo kubona akazi kuko akimara gushinga icyapa yimenyekanisha, byatangaje benshi maze batangira guhererekanya icyo cyapa bifashishije imbuga nkoranyambaga bamwe babiseka abandi n’abo bakabibona nk’uburyo bushya  bwo gushaka akazi.

Nyuma y’amasaha 48 ashinze icyo cyapa anazengurustwa ku mbuga nkoranyambaga Abukar Mohamed Ahmed yabonye ibigo 20 byamwemereye umwanya ngo aze ababere umukozi.

Yahisemo ikigo kimwe Astaan Media Cooperation gikorera mu murwa mukuru Mogadiscio,nyuma y’iminsi ibiri aba abonye akazi atyo.

Abukar Mohamed                                      Abukar Mohamed Ahmed ubu ni umukozi mu kigo Astaan Media Cooperation

Nkuko bitangazwa na Abdikadir Mohamed umukozi w’ikigo Iftin gikora ubushakashatsi ku murimo, avuga ko byibura abasaga ibihumbi 11 muri Somaliya barangije kaminuza mu gihe cy’umwaka umwe ,abasaga mirongo 90% bose nta kazi bafite. Ni mugihe muri Somaliya urubyiruko rubarirwa ku kigero cya 70%.

Kubura akazi muri iki gihu bitizwa umurindi nuko hari imirimo imwe aba barangije kaminuza banga gukora bavuga ko iciriritse ko ntacyo yabamarira.iyo mirimo ni nko gukora mu mahoteli iyi iharirwa abaturuka mucyaro baba baje gushaka akazi  mu mugi.

Ibura ry’akazi ni kimwe gifatwa nk’isoko y’umutekano mucye muri Somaliya ndetse binatera abenshi mu bakiri bato guhunga igihugu bagana mu bihugu by’iburayi n’ahandi hirya no hino ku isi.


BBC/IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *