Shadow

Witeguye guhanganira umwanya w’akazi na Kadahumeka?

Mu myaka 10 iri imbere abantu miliyoni 800 z’abantu bafite akazi bazagatakaza kubera iterambere ry’ikoranabunga ryifashisha kadahumeka (robo) mu mirimo ya buri munsi.

Umuherwe w’umushinwa Ma Yun uzwi cyane nka Jack Ma,uyu akaba umuyobozi w’ikigo gikomeye m’ubucuruzi bukorerwa kuri internet Alibaba.Yaburiye abatuye isi cyane cyane za guverinoma z’ibihugu kwitegura guhangana n’ikibazo cyo kwiyongera kwibura ry’akazi  ritewe n’imikoreshereze ya robo,ibyo mu Rwanda tumenyereye nka Kadahumeka.

Image result for Jack Ma                                     Jack Ma umuherwe w’umushinwa uyoboye ikigo Alibaba

Agendeye kuri iyo mpamvu Jack Ma aragira inama inzego zifata ibyemezo guhindura uburyo bw’imyigishirize itagendanye n’igihe.  Aragira ati “kuvugurura uburyo twigisha abana bacu nibyo byonyine byabahesha guhanga n’ikoreshwa ry’ama mashini. Mugihe nta gikozwe nta gushidikanya ko mu myaka 30 iri imbere tuzahura n’akaga ”

Uyu mugabo uzwiho guhangayikishwa n’iterambere rya muntu,avugako bitangaje kubona muri iki gihe tugezemo uburezi butangwa ari kimwe nkubwatangwaga mu myaka 200 ishize. Aragira ati “tugomba kureka gutanga uburezi bwo gupakira ibintu mu mitwe,ahubwo tugatanga uburezi butanga ubushobozi”

Jack Ma ashimangira ko abakibyiruka bagomba kwigishwa indangagaciro, kugira ibyo bemera , gutekereza byagutse kandi mu bw’isanzure byakarusho bagatozwa gufatanya.

Mu gushimangira impuruza ya Jack, inyigo yakorewe mu bihugu 46 byo hirya no hino ku isi ku mirimo inyuranye ingana na 800, ikigo McKinsey Global Institute cyagaragaje ko 1/5 cyabatuye isi bafite imirimo muri iki gihe, mu myaka 10 iri imbere bazakorwaho n’ikibazo kibura ry’akazi ritewe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ibi bikazagaragara cyane mu bihugu bikize ndetse no ku mirimo yiganje muyo abantu bakoresha amaboko. Bikazatuma habaho kwiyongera k’umubare munini w’abiga kaminuza.

Ikigo McKinsey muri raporo yacyo gikomeza kigaragaza ko iri bura ry’akazi ritazagera cyane mu bihugu bikennye kuko ntabushobozi buhagije bizaba bifite bwo gushora mu ikoranabuhanga rigezweho.

Abantu bakora mu mirimo ibasaba guhura n’abantu nk’ubuvuzi, kwigisha ndetse nigendanye n’amategeko baracyashikamye kuko iyi raporo igaragaza ko bo gusimburwa n’ikoranabuhanga atari ibya vuba aha.

IGISUBIZO.COM

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *