Shadow

Wari uzi ko: Kunywa imiti ntuyimare bigira ingaruka mbi k’ubuzima

Hari abaturage bavuga ko batazi ingaruka zo kutamara imiti bahawe na muganga aho bamwe usanga bayinywa ntibayimare mugihe bumva borohewe. Impuguke mu buvuzi zivuga ko atari byiza kutamara imiti wandikiwe kuko bigira ingaruka nyinshi mu mubiri w’umuntu, bagakangurira abaturage gukurikiza amabwiriza bahabwa na muganga.

Image result for imiti
Kunywa imiti ntuyimare bigira ingaruka k’ubuzima bw’umuntu

Mu bitekerezo bitandukanye by’abaturage bagaragaza uko bakoresha imiti nyuma yuko bumva batakirwaye:
“ Niba norohewe imiti itaratakaza agaciro ndayibika nkazongera kuyinywa nongeye kurwara”
“iyo numvise imbaraga zije ni ikimenyetso cy’uko nakize ubwo imiti ndayireka nkajya mu mirimo”
“Nigeze ndwara maraliya bampa imiti nyinyweyeho rimwe inshuti zanjye zintumira mu birori nsanga harimo inzoga ndazinywa iby’imiti birangirira aho ngaho”

Muhoracyeye Odette umuvuzi mu bitaro bya Gihundwe avuga ko kunywa imiti ntuyimare bigira ingaruka k’ubuzima bw’umuntu, akagira inama abantu yo gukurikiza neza amabwiriza baba bahawe na muganga mu rwego rwo kwirinda gushyira ubizima bwabo mukaga.

Agira ati; “Uwafashe imiti ntayirangize aba akoze ikintu kibi cyane mu mubiri we,iyo tuvura tuba twabonye uburwayi afite tumwandikira imiti  tukamubwira uko agomba kuyifata iminsi igomba gufatwa kugira ngo icyateye ubwo burwayi cyibe cyivuye mu mubiri we. ”

Akomeza agaragaza ingaruka zo kudafata neza imiti ati:“Niba tubwiye umurwayi ngo afate imiti mu gitondo, saa munani na ni joro tuba tuzi ngo iki cyateye uburwayi uyu muti nawufata gatatu k’umunsi indwara iravamo mu minsi itanu,iyo ayihagaritse iyo minsi itarangiye ari uko yumvise yorohewe mikorobe zateye ubwo burwayi ntabwo ziba zivuye mu mubiri, ntanubwo umurwayi abakize kuko nyuma y’igihe arongera akarwara kandi iyo yongeye kurwara kumuvura biragorana  cyane.”

Ni kenshi usanga hari abica amabwiriza yo gufata imiti harimo n’abayinywesha inzoga bakaba bagirwa inama yo kunywa imiti neza bakayimara bamara kuyinywa bakajya banywa inzoga kuko alikoro ivanze n’imiti Atari byiza k’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *