Shadow

Vichai Srivaddhanaprabha nyir’ikipe ya Leicester City yapfiriye mu mpanuka y’indege.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza bwatangaje ko nyir’iyi ikipe yapfuye ubwo indege ye ya kajugujugu yakoraga impanuka igasandarira hanze y’ikibuga cy’iyi kipe cya King Power.

Image result for Vichai Srivaddhanaprabha

Vichai Srivaddhanaprabha, na babiri mu bakozi be, umupilote n’umugenzi, bapfuye ubwo iyi ndege yakoraga impanuka ku wa gatandatu taliki 27 uku kwezi ku kwakira ahagana ku isaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Bwongereza.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuze ko iyi ndege ikimara gusohoka ku kibuga cy’umupira cya King Power, yahise itangira kudigadiga nuko biyinanira gukomeza gufata ikirere igwa hasi ihita ishya.

Polisi y’i Leicestershire yavuze ko yemeza ko abapfuye ari:

  • Vichai Srivaddhanaprabha, umuherwe w’Umunya-Thailand
  • Nursara Suknamai na Kaveporn Punpare, bari abakozi be
  • Umupilote Eric Swaffer wari utwaye iyo ndege, n’umukunzi we Izabela Roza Lechowicz

Bwana Swaffer wari utwaye iyo ndege, yari afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 atwara indege z’abantu ku giti cyabo na za kajugujugu.

Umukunzi we, Madamu Lechowicz, na we akaba yari umupilote wabigize umwuga.

Iyi kajugujugu yakoze impanuka hashize hafi nk’isaha imwe harangiye umukino wa Premier League ikipe ya Leicester yakiniraga ku kibuga cyayo cya King Power, ikanganya na West Ham United igitego 1-1.

Umukinnyi Jamie Vardy wa Leiecester City, yatangaje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari “kugorwa” no kubona amagambo akwiye yavuga.

Yavuze ko Bwana Srivaddhanaprabha yari “roho” y’iyi kipe, amushimira ibyo yayigejejeho, n’ibyo yamugejejeho n’umuryango we.

Richard Scudamore, umuyobozi mukuru wa shampiyona ya Premier League, we yagize ati:

“Vichai yari umuntu w’umugabo, wazanaga kubahana muri uyu mukino ndetse akanyura abaganira na we, kandi tuzamukumbura cyane.”

“Uruhare yagize muri Leicester nk’ikipe no mu mujyi [wa Leicester] ruzahora rwibukwa iteka”.

Gianni Infantino, umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yavuze ko “FIFA yihanganishije ibikuye ku mutima imiryango n’inshuti n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru Vichai yari abereye umwe mu bagize umuryango binyuze mu ikipe ya The Foxes [irindi zina rya Leicester City FC]”.

Umuherwe Vichai Srivaddhanaprabha, ukomoka muri Thailand akaba yari atunze abarirwa muri za miliyari, yaguze Leicester City amapawundi miliyoni 39 mu mwaka wa 2010

Mu gihe cya Bwana Srivaddhanaprabha w’imyaka 61 y’amavuko, ni bwo Leicester City yatwaye igikombe cya Premier League mu mwaka wa 2016.

Muri uwo mwaka w’imikino, yari yatangiye shampiyona ihabwa amahirwe agerwa ku mashyi yo kuba yakwegukana icyo gikombe.

Bwana Srivaddhanaprabha yari se w’abana bane,yatangajwe n’ikinyamakuru Forbes Magazine ko aza ku mwanya wa gatanu mu bantu bacyize cyane iwabo muri Thailand.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *