Shadow

Uzayobera ku Bushinwa azahabwa isomo rikomeye-Xi Jinping

Ishyaka ry’Aba-Communist riri ku butegetsi mu Bushinwa ryizihije imyaka 100 rimaze ribayeho. Perezida w’iki gihugu, Xi Jinping avuga ko u Bushinwa butazihanganira ibihugu by’amahanga bishaka kubuha amategeko.


       Perezida Xi Jinping yavuze ko Ubushinwa buzaha isomo rikomeye uzabwisukira

Iri shyaka rizwi mu Cyongereza nka ‘The Communist Party of China (CPC)’ ryashinzwe mu 1921, ritangirizwa mu Mujyi wa Shanghai. Ryashinzwe na Li Dazhao wari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Peking University na Chen Duxiu waharaniye impinduramatwara mu Bushinwa.

Chen Duxiu ni nawe wabaye umunyamabanga wa mbere w’iri shyaka. Mu ntangiriro, CPC ryari ishyaka ry’abahinzi n’abandi bantu batishoboye kuko ahanini aribo ryakoreraga ubuvugizi.

Kubera gushyira imbere abatishoboye, iri shyaka ryatangiwe kwibonwamo n’abantu kugeza ubwo mu 1949 ryari rimaze kwamamara hose mu Bushinwa no muri Taiwan.

Ku wa 1 Nyakanga 2021 iri shyaka ryizihije imyaka 100 ishize ritangijwe. Ni ibirori byabereye ahazwi nka Tiananmen Square, byitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi 70 barimo na Perezida Xi Jinping.

Mu mbwirwaruhame yagejeje kuri aba baturage Perezida Xi Jinping yagize ati“Ntituzigera twemerera uwo ariwe wese kunnyuzura, guhutaza cyangwa kugenzura u Bushinwa, abo aribo bose bazagerageza gukora ibyo bazakubita imitwe ku rukuta rw’icyuma rwubatswe n’Abashinwa barenga miliyari 1.4.”

Si ubwa mbere u Bushinwa bwikoma ibihugu bikomeye kuko no mu kwezi gushize ubwo hateranaga inama ya G7, umuvugizi wa ambasade y’u Bushinwa i Londres mu Bwongereza yavuze ko iminsi y’ifatwa ry’ibyemezo by’uko isi ibaho bifashwe n’agatsiko gato yarangiranye n’igihe cyahise.

CPC yizihije imyaka ijana u Bushinwa buri ku mwanya wa kabiri mu bukungu ku isi ndetse ibipimo bitandukanye by’ubukungu bigaragaza ko mu 2030, aricyo gihugu kizaba kiri ku mwanya wa mbere mu bukungu.

U Bushinwa ku ngoma ya CPC, bwakoze agashya kataraba ahandi ku Isi, ko kuvana abaturage miliyoni 700 mu bukene mu myaka 30 ishize.

Ishyaka CPC rifite abayoboke barenga miliyoni 95, bavuye kuri 50 barita

Uyu muhango witabiriwe n’abantu bake kubera icyorezo cya COVID-19

Ibi birori byo kwizihiza imyaka 100 ishyaka ry’Aba-Communist rimaze byaranzwe n’imyiyerekano itandukanye

Mao Zedong ufatwa nk’umubyeyi w’u Bushinwa yahawe umwanya wihariye mu birori by’iri shyaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *