Shadow

USAID Soma Umenye yahaye ibitabo isomero “Agati” ry’i Musanze

Ni igikorwa cyabaye kuwa gatanu tariki 26,aho USAID Soma Umenye yahaye isomero Agati ryo mu karere ka  Musanze,ibitabo by’ikinyarwanda 65.

Stephen Blunden wa USAID Soma Umenye(hagati)ari kumwe na bamwe mu bashinze isomero Agati

Ni muri gahunda yayo yo gufasha abanyeshuri biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuzamura ubushobozi bwo gusoma neza.

Patience Rwibutso Karekezi, umwe mubashinze isomero Agati yavuze ko bishimiye ibitabo bahawe, yagize ati: “Tunejejwe n’ibi bitabo duhawe.Isomero ryacu riracyari rishya kuko rimaze amezi atandatu gusa,turacyari kwiyubaka mu ntego yo kuba isomero ry’intangarugero hano mu karere no mu gihugu. Turizera ko abana bazagana iri somero bazakunda ibi bitabo kuko ni byiza,biroroshye kandi birashishikaje mu kubisoma”

Kuruhande rwa USAID Soma Umenye Stephen Blunden, yashimye uru rubyiruko ku mugambi mwiza n’imbaraga bakoresheje mu gushinga iri somero abizeza n’ubufasha bwose bushoboka.

Isomero Agati ryatangiye kumugaragaro mu mezi atandatu ashize,ni irya mbere kandi akaba ariryo ryonyine riri mu mujyi wa Musanze. Iri somero ryashinzwe n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 22 na 24 mu ntego yo gufasha abana n’urubyiruko rwo mu karere riherereyemo kubona ibitabo byo gusoma bifite ireme.

USAID Soma Umenye ni gahunda y’ubufatanye hagati y’umuryango nterankunka w’Abanyamerika USAID n’ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’Uburezi REB mu ntego yo kuzamura ubushobozi bwo gusoma ku banyeshuri bagera kuri miliyoni biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ya leta n’afashwa na leta.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *