Shadow

USAID Soma Umenye iri gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kunoza imyigishize y’Ikinyarwanda.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza ya leta n’afashwa na leta mu Rwanda hose, n’abayobozi b’uburezi mu nzego z’ibanze, bahuguwe ku myigire n’imyigishirize yo gusoma no kwandika ikinyarwanda mu buryo buboneye.

                                              Umuyobozi wa REB Dr. Irénée Ndayambaje,aganiriza abahuguwe

 Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nzeri, aje akurikira ayasojwe  mu mpera z’icyumweru gishize yakozwe n’abarimu barenga 4,600 bigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwanda hose.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’abayobozi  b’uburezi ku rwego rw’uturere ndetse no ku murenge,bose hamwe basaga 3,038 mu Rwanda hose.

Aba bayobozi basobanuriwe ibikorwa by’umushinga USAID Soma Umenye, hibandwa ku kuntu USAID Soma umenye irimo gukora ku buryo Ikinyarwanda kigishwa mu buryo bunoze mu mashuri yo hasi abanza, cyane cyane mu mwaka wa mbere.

Basobanuriwe kandi uburyo abarimu bigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bahuguwe n’ibyo bahuguwemo, bakaba basobanukiwe ibyo bategerejweho kugira ngo ibyo abarimu b’Ikinyarwanda bahuguwemo babashe kubishyira mu bikorwa bityo bazamure umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cyitiriwe mutagatifu Michel cyo ku Mubuga mu karere ka Karongi Bikorimana Olivier, yemeje ko iyi gahunda igiye gutanga umusaruro yagize ati  “Tugiye kwegera abarimu mu gutegura amasomo yabo no kubasura bihagije.tugiye no kurushaho gufasha abana tubakangurira gusoma ibitabo byatenyijwe,dufata neza imfashanyigisho n’imfashanteguro Turizera ko nidushyiramo imbaraga nkuko tubyiyemeje  abana bazagera mu wa gatatu bazi gusoma neza.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda-REB, Dr. Irénée Ndayambaje, wifatanije n’abahuguriwe I Karongi yabasabye gushyikirana nabo bayobora kugira ngo ibyo bahuguwe babishyire mu bikorwa, yagize ati “Abanyeshuri b’abahanga baba barigishijwe n’abarimu babishoboye, na bo bakurikiranirwa hafi n’abayobozi babishoboye. Ni yo mpamvu mwahawe aya mahugurwa kugira ngo twizere ko mwumva neza icyo bisaba mu kwigisha Ikinyarwanda mu buryo bunoze, kandi musobanukirwe uburyo mukwiriye gushyigikira abarimu bigisha Ikinyarwanda kugira ngo ibyo bigerweho.”

 

USAID Soma Umenye ishyirwa mu bikorwa na USAID ifatanije na REB, ikaba ikorana n’ibigo by’amashuri ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda hose, igamije kuzamura umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma neza, muri miliyoni  y’abanyeshuri biga mu mashuri abanza yo hasi. uretse gutanga amahugurwa bandika ibitabo bihabwa ibigo bakorana nabyo.

IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *