Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika y’abagore yegukanye igikombe cy’isi cya kane itsinze Ubuholandi 2 – 0 mu mukino waberaga i Lyon mu Bufaransa . Nta yindi kipe iratwara iki gikombe izi nshuro.

Ikipe y’Ubuholandi ifite igikombe cy’uburayi, yagerageje kenshi kubona igitego mu gice cya mbere mu buryo bugera kuri bune bwo gutsinda ariko umunyezamu wa Amerika yitwara neza.
Mu gice cya kabiri Amerika yabonye penaliti yatewe neza na Megan Rapinoe wahise agira ibitego byinshi muri iri rushanwa (bitandatu) ndetse ahabwa urukweto rwa zahabu.

Iyi kipe kandi yongeye kubonwa na bamwe nk’abagore bakomeye cyane kurenza abandi ubwo babashaga gutwara igikombe cy’isi cya kabiri bikurikiranya.