Shadow

USA yatsinze Thailand ibitego 13 ku busa

Mu mikino iri kubera mu Bufaransa,ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye umuhigo wo gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe w’igikombe cy’isi cy’abagore ubwo yanyagiraga Thailand imvura y’ibitego 13 ku busa.

Image result for USA vsThailand
Bamwe mu bakinnyi ba USA bishimira intsinzi

Iyi kipe ifite igikombe giheruka, mu gice cya mbere yari yatsinze ibitego 3 – 0, mu minota 10 gusa ya mbere y’igice cya kabiri bahise batsinda ibitego bine, bongera gutsinda ibitego bitandatu mu mino 16 ya nyuma.

Alex Morgan yatsinze ibitego bitanu wenyine naho Rose Lavelle na Samantha Mewis batsinda ibitego bibiri buri umwe, Lindsey Horan, Megan Rapinoe, Mallory Pugh na Carli Lloyd batsinda kimwe kimwe.

Image result for USA vsThailand..Alex Morgan
Alex Morgan wenyine yatsinze ibitego bitanu muri uyu mukino

Amerika yahise ivanaho umuhigo wari ufitwe n’Ubudage bwanyagiye Argentine 11 – 0 mu gikombe cy’isi cya 2007.

Abakinnyi ba Thailand si bo barose ifirimbi ya nyuma ivuga, bamwe muri bo nka Suchawadee Nildhamrong ntibihanganye ahubwo barize. Hari abakinnyi ba Amerika bagiye kwihanganisha bagenzi babo kubera akaga babateje.

Amerika imaze gutsindwa umukino umwe gusa mpuzamahanga kuva mu kwezi kwa karindwi 2017 ndetse ikaba imaze gutsinda imikino irindwi yikurikiranya, itsindamo ibitego 36 byose hamwe, ikaba itaratsindwa igitego na kimwe muri itanu muri yo.

Ikipe ya Thailand ubu ni ubwa kabiri igeze mu gikombe cy’isi. Ubwo iheruka guhura na Amerika mu 2016 mu mukino wa gicuti, nabwo Amerika yabapfunyikije ibitego 9-0.

Umutoza wayo Nuengruethai Sathongwien yavuze ko mu mikino ibiri basigaranye mu matsinda bagiye kugerageza kuzanzamuka bakitwara neza nyuma y’uku gutsindwa bikabije.

Ku itariki 16 y’uku kwezi kwa gatandatu, Amerika izahura na Chili naho Thailand ihure na Suède – muri iki gikombe cy’isi kiri kubera i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

BBC/IGISUBIZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *