Shadow

Urumogi rwo muri Lesotho rwabonye isoko mu Burayi

Uruganda rwo muri Lesotho, MG Health, rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi rwemerewe kugurisha ibyo rukora mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kabarondo: Umugabo yafashwe yarahinze urumogi mu rugo iwe – MUHAZIYACU

Urwo ruganda kuri uyu wa Kane rwatangaje ko rwahawe icyemezo cy’ubuziranenge kigaragaza ko uburyo batunganyamo urumogi bihuye neza n’amabwiriza akoreshwa mu nganda zitunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi ku mugabane w’u Burayi.

BBC yatangaje ko Lesotho ibaye igihugu cya mbere cyemerewe kohereza mu Burayi urumogi rwifashishwa mu bijyanye n’ubuvuzi.

Umuyobozi wa MG Health, Andre Bothma, yavuze ko biteguye gutangira kohereza ku isoko ry’u Burayi guhera muri Kamena 2021.

Lesotho nicyo gihugu cya mbere cya Afurika cyemeye ihingwa ry’urumogi ku mpamvu zo kwifashishwa mu buvuzi. Hari mu 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *