Friday, February 26
Shadow

Urugendo rw’Amavubi rugana muri CAN2019 rwageze ku musozo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanganyije na Guinea igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ibona inota rimwe kuri 12 amaze gukinirwa,amahirwe yo kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyizahatanirwa mu 2019 kiba kirarangiye.

 

JPEG - 247.6 kb

Guinea niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wa Bordeaux François Kamano.

Ku munota wa 72, Amavubi yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques, ku mupira muremure yari ahawe neza na Meddie Kagere

Ku munota wa nyuma w’umukino, Amavubi yabonye amahirwe y’intsinzi, ariko umupira Meddie Kagere yari azamukanye, ashota ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko w’izamu

N’ubwo Amavubi yanganyije uyu mukino, yagumye ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’inota rimwe gusa, nyuma yo gutakaza imikino itatu yakinnye na Centrafurika, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry.

Undi mukino wo mu itsinda ry’u Rwanda, ikipe ya Côte d’Ivoire yanganyije na Centrafurika ubusa ku busa.

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *