Wednesday, September 22
Shadow

Urugendo rwa gihanzi rwa Seburikoko Papa Sava wiyeguriye gukoresha impano ye by’umwuga

Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda,Mvumbuko,… ayo n’ayandi ni amazina benshi bamuziho muri filimi akina, izina ababyeyi be Ngarukiye Tharcice na Mukarusharaza Bernadette bamwise aho avuka mu karere ka Rulindo mu majyaruguru ni  Niyitegeka Gratien .

WARI GUTIRA IKI WARI GUTIZA IKI by NIYITEGEKA Gratien (Rwandan Comedy) -  YouTube
      Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko,Papa Sava,Sekaganda,Mvumbuko…

‘Seburikoko’ ni umuhanzi, umuririmbyi, umusizi, umukinnyi wa filimi n’amakinamico, n’umunyarwenya ukomeye…ni ikimenyabose mu Rwanda.

Ariko se, byagenze bite ngo uyu wize kwigisha ubumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi, akanaba mwarimu imyaka irindwi, abe icyamamare muri filimi n’imivugo?

 Seburikoko ati :”Nari mfite data, yari umukateshiste yandika indirimbo anacuranga korudero [accordion/accordéon] ariko nagize imyaka itanu atakibikora.”

“Aho mvuka naho havukaga abahanzi bakomeye, nka Alexis Kagame ni uw’iwacu i Kiyanza, nkakura nyine mutekerezaho, baba bari mu gitaramo bakamugarukaho. Dore ko yivugira ko yakuze akunda cyane igitaramo.

Jenoside yabaye Garasiyani yiga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ku Gisenyi, ariko irangiye kubera ubukene asubira mu wa gatandatu w’amashuri abanza.

Aha ni ho yatsinze irushanwa rye rya mbere ry’imivugo (poems/ poèmes), bamuhemba amakayi, amakaramu n’inkweto yajyanye muri secondaire.

Yoherejwe kwiga i Rutongo, kuri kilometero 25 uvuye iwabo, bikamusaba buri munsi kuva mu rugo saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h) ngo adakerererwa amasomo.

Ati: “Aho naho natsinze mu mivugo bampemba televiziyo, amakayi, inkweto…bati ‘televiziyo se iwanyu mugira umuriro?’, ashwi nta wo, bati ‘iyi ni iy’ikigo.'”

Ariko bahise bamwemerera kumucumbikira akiga aba mu kigo atishyura, ibyo avuga ko ari “‘motivation’ ya mbere” ikomeye yari avanye mu mpano ye.

Yakomeje icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye i Ririma mu burasirazuba bw’u Rwanda aho avuga ko yakomeje gutsinda amarushanwa menshi y’imivugo, no kumenyekana.

Ati: “Narazamutse kugeza ubwo naje guhura n’abadepite bo muri Canada bampa ibitabo by’uriya witwa Shakespeare ndasoma, ariko nkahora no muri bibliothèque [isomero].”

Arangije ayisumbuye yagiye kwiga muri Kaminuza yigisha uburezi i Kigali yari izwi nka KIE, aho yize ubumenyamuntu, ubumenyi bw’isi no kwigisha.

Avuga ko muri KIE yahasanze abahanzi bakomeye mu mivugo n’indirimbo, nka Danny Vumbi n’abandi.

Ati: “Rimwe rero Perezida Kagame yagombaga kuza gusura KIE, batoranya abazavuga umuvugo, mba uwa mbere.

“Mvuga umuvugo urarangira mbona Nyakubahwa arandembuje ati ‘uwo mwana aze andamutse’, ndagenda mukora mu ntoki.

“Abaza ‘recteur’ [umukuru wa Kaminuza] wacu, icyo gihe yari Mudidi Emmanuel, ati ‘aba bana se murabahemba?’ undi ati ‘oya ni abana b’ikigo ntitwabamenyereza gukorera amafaranga’, ati ‘uyu muze kumurebera agashimwe.'”

Bamuhaye 50,000Frw ariko atayitayeho cyane, ahubwo yamaze imyaka ahora atekereza “ku kiganza cya Nyakubahwa nakozemo”.

Ati: “N’umwaka ukurikiyeho yagarutse mu birori by’abarangije bwa mbere muri KIE, nabwo bati ni Garasiyani uvuga umuvugo.”

Ku myaka 37, Niyitegeka Gratien (Seburikoko) aracy - Inyarwanda.com                                                                Avuga imivugo udasize no kuvugira inka

2004 ubwo yari akiga muri KIE avuga ko ari wo wabaye umwaka w’impinduka, u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 “jenoside yakorewe Abatutsi”, byari igihe gikomeye ariko cyabaye n’amahirwe kuri we.

Habura iminsi ibiri gusa ngo bakire ibihangano by’abarushanwa, ni bwo Garasiyani yabonye itangazo ry’irushanwa ry’umuvugo uzavugwa kuri uwo munsi.

Abo bagombaga kuzana imivugo ifashe kuri ‘cassette’ ndetse yanditswe n’imashini, cyari igihe gitoya gisigaye, kandi ntiyari yakagera na rimwe muri studio ifata amajwi.

Ati: “Ni bwo mu buzima bwanjye nakoze igihe gito bingeza ku rwego ruhambaye. Naraye ijoro ryose nkora ‘poème’, nanafata amajwi.”

“Kuyishyira kuri ‘cassette’ byari ikibazo kuko CD zari zitaraza. Hariho radiyo ‘cassette’ wakandaga akantu gatukura ibiri kuri ‘casette’ bigasibama igafata ibindi.

“Nakoze ‘soundproof’ hagati y’ibitanda bigerekeranye nkoresheje za matora muri KIE abandi bari baratashye njye mbayo”.

Avuga ko saa sita z’ijoro hacecetse ari bwo yatangiye gufata amajwi y’umuvugo w’iminota irindwi wari ukenewe, ku rindi joro atunganya inyandiko ku mashini maze abitanga ku gihe.

Ati: “Uwa mbere yabaye umuseminariste wo mu Nyakibanda ariko poème ye yari mu Gifaransa, uwa kabiri aba uwo ku Gisenyi, njye nabaye uwa gatatu n’igihembo cy’ibihumbi magana ane.

“Ariko kuko umuvugo wanjye wari muri cya Kinyarwanda cya rubanda, baravuga bati ‘uyu ni we uvuga umuvugo’. Banshinga umubyeyi Mariya Yohana (ni umuhanzi mu Rwanda) arakabyara. Aramenya.”

Umuvugo yavuze uwo munsi, imbere y’abakuru b’ibihugu benshi n’abanyacyubahiro bari bahari, wamufunguriye amarembo atangira kujya mu maserukiramuco no hanze y’u Rwanda.

Nubwo Garasiyani yigaga kwigisha ubumenyamuntu n’ubumenyi bw’isi, arangiza Kaminuza yanditse igitabo ku “Uruhare rw’umuhanzi gakondo mu burere bw’umwana w’Umunyarwanda”.

Seburikoko yarahiye kutazasubira mu rusengero - Kigali Today
                                Garasiyani iyo aririmba aranacuranga dore ko nabyo abizi

Nyuma yaje kubura amahirwe yari yabonye yo kujya muri Ecosse/Scotland kwiga ‘Dance and Drama’ kuko mbere atigeze yiga ibijyanye n’ubuhanzi, nk’uko abivuga.

Nuko ajya gukora akazi ka leta ko kwigisha, ibyo yakoze hafi imyaka irindwi, ariko anakomeza impano ye abifatanya no gukina amakinamico na byendagusetsa kuri radio.

Mu 2015, yafashe umwanzuro ukomeye wo kureka umwuga yize wo kwigisha, akinjira muri filimi gukoresha impano ye by’umwuga. Garasiyani yigishaga muri FAWE Girls’ School .

Ati: “Ntanga ibaruwa isezera abantu baravuze bati ‘wa muntu we abantu bararangiza ari benshi bakabura akazi, wowe ufite akazi ka leta none uragasezeye?’, bati ‘ubanza warasaze’.”

“Ndavuga nti ‘reka njye gusarira hanze aho kuzasarira mu ishuri’. Ngenda uko, ni uko.”

Gratien Niyitegeka w’imyaka 42, ubu ni umwe mu bakinnyi ba filimi bazwi cyane mu Rwanda no hanze mu bumva bose Ikinyarwanda. Azwi cyane muri filime z’uruhererekane (series) nka Seburikoko ica kuri RTV na Papa Sava inyura kuri YouTube. Ijwi rye kandi ryumvikana mu ikinamico nyinshi zica kuri radio Rwanda.

PAPA SAVA EP200:IRARI BY NIYITEGEKA Gratien(Rwandan Comedy) - YouTube
    Aha arakina ari Papa  Sava  

Gratien Niyitegeka uhatanira umwanya w'umukinnyi - Inyarwanda.com
Amaze kwegukana ibihembo bitandukanye

Bwa mbere Papa Sava avuze ku mukunzi we| Bagiye gukora ubukwe vuba| Kashi  zarabonetse – YEGOB #rwanda #RwOT

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *