Shadow

Ku myaka 11 gusa afite impamyabumenyi ya Kaminuza

Umwana w’imyaka 11 Laurent Simons ukomoka mu Bubiligi mu Mujyi wa Ostend , yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu bugenge [Physique] yakuye muri kaminuza ya Antwerp, aca agahigo ko kuba uwa kabiri ku Isi ubonye impamyabumenyi ya Kaminuza akiri muto nyuma y’uwitwa Michael Kearney wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wayibonye afite imyaka 10 mu 1994.

Simons byamutwaye umwaka umwe gusa kwiga amasomo yose ya Kaminuza ubundi ubusanzwe atwara imyaka itatu kugira ngo umuntu ayige ayarangize.

Kuba ari umuhanga cyane byatumye yiga amashuri yisumbuye mu mwaka umwe n’igice gusa ayarangiza afite imyaka umunani.

Yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Eindhoven mu Buholandi ariko Kaminuza imwima impamyabumenyi kuko yari ataruzuza imyaka 10.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage, De Telegraaf, Simons yavuze ko we atita ku kuba ari umwana ahubwo icyo yitaho ari ubumenyi akura mu mashuri.

Laurent Simons ateganya ko mu mwaka utaha azatangira kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Masters, ndetse amwe mu masomo yayo yatangiye kuyafata ndetse avuga ko nayarangiza azashaka n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.


                                                    Laurent Simons ari kumwe n’ababyeyi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *