Umwami w’abami Akihito w’Ubuyapani yatangaje ko yeguye kumirimo ye yo kuba umwami ni mu birori byabereye mu murwa mukuru Tokyo.

Mu ijambo rye rya nyuma nk’umwami w’abami, Akihito yatanze ibimenyetso by’ubutegetsi, anashimira n’Abayapani uburyo bamushyigikiye bamushyigikiye mu myaka 30 yose yari amaze ku ngoma.
Yagize: “Ndashimira cyane mwe batuarege b’Ubuyapani mwanyemereye ko mbabera ikimenyetso cyabo bakananshyigikira,nizeye n’umutima wanjye wose ko ingoma ya Reiwa izaba iy’amahoro n’iterambere, kandi nifurije ubuzima bwiza n’umunezero igihugu cyacu n’isi yose”.
Ibirori nyamukuru byabereye mu cyumba cy’ingoro imbere y’abatumirwa 300, harimo na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe, igikomangoma Naruhito, n’igikomangomakazi Masako.
Akihito w’imyaka 85 y’amavuko yemerewe kwegura nyuma yaho amenyeshereje ko yumva adashoboye kuzuza inshingano ze kubera izabukuru n’uburwayi dore ko yabazwe kanseri ifatira mu myanya y’imyororokere ku bagabo (Cancer de la prostate) mu mwaka wa 2003, no mu mwaka wa 2012 nabwo yabazwe umutima.
Igikomangoma Naruhito niwe ugomba gusimbura umwami w’abami
Akihito, akaba abaye umwami w’abami wa 126, akaba agiye kuyobora Ubuyapani ku ngoma nshyashya yiswe Reiwa, izaba isimbuye ingoma yari isanzweho ya Heisei, yatangiye igihe Akihito yimikwagwa mu mwaka wa 1989.

BBC/IGISUBIZO.COM