Norodom Sihamoni w’imyaka 65 ni umwami wa Cambodge kuva taliki 14 Ukwakira 2004,yasimbuye se weguye kubushake bwe. Nubwo ari umwami, Norodom afite amateka n’ubuzima bitangaje ugereranyije n’ibindi bikomerezwa byo ku rwego rwe.
Mbere yo kwambara ikamba ry’ubwami bwa Cambodge,Norodom Sihamoni,yamenyekanye cyane nk’impirimbanyi y’umuco,dore ko yahagarariye igihugu cye mu gihugu cyo mu Bufaransa by’umwihariko ahagarariye umuco akaba yari n’umwarimu wigisha imbyino gakondo.
Izi nyigisho zo kubyina yazihaga Abanya- Cambodge baba mu Bufaransa kugira ngo batazibagirwa umuco w’iwabo. Izi nyigisho kandi zahabwaga Abafaransa mu rwego rwo gukuza umuco wa Cambodge mu banyamahanga. Uyu mwami yamaze igihe cye cy’ubuto mu mugi wa Paris mu gace kitwa Asnières-sur-Seine.
Norodom Sihamoni nta mwana agira dore ko atigeze ashaka umugore kuko yahisemo kuba ingaragu ubuzima bwe bwose. Se umubyara, Norodom Sihanouk, avuga ko umuhungu we Sihamoni akunda abagore nk’abashiki be.
Norodom Sihamoni,ni umwami uganje mu gihugu cye!
IGISUBIZO.COM