Shadow

Umusifuzi wo muri Sierra Leone yaguye mu kibuga arapfa.

Victor Marah, umusifuzi w’umupira w’amaguru wo muri Sierra Leone yapfuye nyuma yo kugwa igihumure ari mu kibuga ubwo yasifuraga umukino wa shampiyona yo mu nzego z’ibanze ku wa kabiri tariki 25 Nzeri  .

L’arbitre sierra-léonais Victor Marah décède en plein match

Byabaye habura iminota micye ngo umukino wari wahururiwe yasifuraga urangire. Ni umukino wahuzaga ikipe ya Kroo Bay na Falcon 12 FC.

Hageragejwe kuzanzamura uyu musifuzi wari ufite imyaka 27 y’amavuko, ariko biba iby’ubusa kuko yapfuye nyuma yo kujyanwa ku bitaro. Ntabwo icyateye urupfu rwe cyari cyamenyekana.

Hari hashize ibyumweru Marah asoje amasomo y’ubusifuzi yabereye mu Misiri, yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Sanusi Rachid, umwe mu bigisha abasifuzi ba CAF akanabakoresha ibizamini ndetse akaba na we akomoka muri Sierra Leone, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Sinshobora kwiyumvisha iyi nkuru. Iki ni igihombo gikomeye ku mupira w’amaguru wa Sierra Leone.”

“Yari umuntu ufite ejo hazaza heza, kandi yari yariteguriye kuba umusifuzi uteye ishema Sierra Leone.”

Yongeyeho ati: “Ni nayo mpamvu twari twamuhisemo ngo ajye mu mahugurwa ya CAF y’abasifuzi yabaye mu kwezi gushize, kandi yitwaye neza cyane.”

Abasifuzi basifura imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere muri Sierra Leone, basifura n’indi mikino isanzwe iyo shampiyona yahagaze. Bubaye ubwa mbere umusifuzi wo muri Sierra Leone agwa igihumure mu kibuga agapfa.

 

IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *