Shadow

Umunya-Koreya y’epfo Kim Jong-yang yatorewe kuyobora Interpol

Polisi mpuzamahanga ya Interpol yatoye Umunya-Koreya y’epfo Kim Jong-yang nk’umuyobozi mukuru wayo, iburizamo gutyo umukandida wari watanzwe n’Uburusiya ushinjwa gukoresha nabi ububasha bw’uru rwego bw’inyandiko zo guta muri yombi abacyekwaho ibyaha.

Image result for Kim Jong-yang

Bwana Kim w’imyaka 57 y’amavuko, yatowe n’ibihugu binyamuryango bya Interpol 194 mu nama ngarukamwaka yabereye i Dubai.

Yatsinze kuri uwo mwanya Umurusiya Alexander Prokopchuk, urambye muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Uburusiya, wafatwaga na benshi nk’ufite amahirwe menshi yo kwegukana uwo mwanya. Yari asanzwe ari umwe mu bayobozi bane bungirije ba Interpol.

Aya matora abaye akurikira iburirwa irengero ry’Umushinwa Meng Hongwei wahoze ari umuyobozi mukuru wa Interpol, waburiwe irengero ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Ubushinwa bwatangaje ko ari bwo bwamutaye muri yombi, buvuga ko akurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Bwana Kim wari umuyobozi wungirije wa Interpol, azategeka igihe cy’imyaka ibiri cyari gisigaye ngo manda ya Bwana Meng irangire.

Nyuma yo gutorwa, yagize ati:”Isi yacu ubu iri kubamo impinduka zitari zakabaho mbere, ziteje ingorane nyinshi cyane ku mutekano.Mu guhangana nazo, ducyeneye icyerekezo kiboneye: ducyeneye kubaka iteme riduhuza n’ejo hazaza”.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *