Shadow

Umujyi wa Babylon washyizwe mu murage w’Isi

Ishami rya Loni ryita ku burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryemeye ko umujyi wa Babylon, wahoze ari umurwa mukuru w’ubwami bwa Mezopotamiya muri Iraq, ushyirwa ku rutonde rw’uduce ndangamurage tw’Isi nk’ufite amateka akomeye ku kiremwamuntu.

Ku wa Gatanu UNESCO yatangaje ko Babylon ariwo Mujyi ufite amateka akomeye ashushanya ubwami bwabayeho igihe kirekire ku Isi. Guhera 1983, uyu mujyi umaze imyaka isaga 4000, wangiye gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi inshuro eshanu.

Komite ya UNESCO ishinzwe gushyira ibikorwa bitandukanye ku rutonde rw’umurage w’Isi, yavuze ko yawemeje nyuma y’uko hari undi mujyi yacungaga uheruka gusenywa n’imirwano nk’uko Deutsche Welle yabitangaje.

Yavuze ko uyu mujyi ari “Icyicaro cy’ubwami bwabayeho ku ngoma zikurikirana z’Abami nka Hammurabi na Nebuchadnezzar. Babylon ihagarariye ishingiro ry’udushya tw’amateka y’iterambere rya Mezopotamiya.”

Uyu mujyi ufite ubuso bwa kilometero kare 10, ibice byawo bisurwa na ba mukerarugendo n’abashakashatsi bingana nibura na 15%.

UNESCO yavuze ko ‘Hari ibice byinshi byawo byangiritse bikabije bikeneye kubungabungwa byihuse, ikazakorana n’ubuyobozi bwawo mu kubibungabunga’.

Uyu mujyi washinzwe 2300 mbere y’ivuka rya Yezu ufatwa nk’uwavumburiwemo ibintu by’ingenzi bikoreshwa n’ikiremwa muntu kugeza uyu munsi birimo nk’inyandiko, uburyo bw’imiyoborere, ibikoresho by’ubugeni n’ibindi. Uyu mujyi kandi wamenyekanye cyane kubera kuba igicumbi cya bimwe bintu birindwi bikunda gusurwa na ba mukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *