Noah Nasiali, umuhinzi w’imboga mu gihugu cya kenya ahawe iki gihembo nyuma yo guhura n’igihombo gikomeye mu myaka 7 ishize, aho yahombye akayabo k’arenga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika. Ni igihombo cyaturutse ku kubura abaguzi by’ibyo yari yarahinze.
Aganira na BBC yagize ati”Nahinze amashu n’ibishyimbo by’imiteja kuri kontaro nari nagiranye n’abacuruzi, ntibigera baza kubigura”. Ibi ngo ni nabyo byatumye afata umwanzuro uteye utya”nashinze itsinda ryo kuri Facebook nise itsinda ry’abahinzi bo muri Afurika, kuko ntifuza ko hagira undi muhinzi uhura n’ikibazo nk’icyo nahuye nacyo”
Iri tsinda ngo rihanahana amakuru ku masoko y’ubuhinzi muri Afurika, binyuze ku rukuta rwa Facebook, ibyatumye isosiyete ya Facebook imuhemba akayabo ka miliyoni y’amadolari y’Amerika.
Mu kwishimira iki gihembo,abinyujije ku rukuta rwa twitter Nasiali yagize ati: “Hari ibihe byinshi aho dutangira urugendo tutazi aho ruzatugeza. Urugendo rimwe na rimwe ugenda wenyine, uba ari wo we uruzi wenyine.”
BBC/IGISUBIZO.COM