Shadow

Umuherwe Bill Gates n’uwari umugore we Melinda bemeje gatanya

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y’imyaka 27 bashakanye ubu bamaze kwemeranya gutandukana.

Bill and Melinda Gates Divorce News, Details, Rumors
                                         Bill na Melinda bari bazwiho gushyigikirana

Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu”.

Itangazo ryabo rigira riti: “Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro”.

“Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy’ubuzima bwacu”.

“Dusabye ko umuryango wacu uhabwa umwanya no kutinjirirwa mu buzimwa mu gihe dutangiye ubu buzima bushya”.

Bill nMelinda bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

Aba batunze za miliyari z’amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.

Jennifer Gates, umukobwa wabo w’imfura w’imyaka 25, yanditse kuri Instagram ati: “Cyabaye igihe kigoye ku muryango wacu wose. Ndacyakomeje kwiga uburyo bwiza cyane nakwifasha ubwanjye n’amarangamutima”

                                                            Umuryango w’aba Gates ukiri hamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *