Shadow

Umuhanzi Salif Keita yahagurukiye kuvuganira abafite ubumuga bw’uruhu.

Umuririmbyi w’icyamamare ukomoka muri Mali Salif Keita yiyemeje kumvikanisha ijwi rye avuganira abafite ubumuga bw’uruhu kubera akarengane bakorerwa.

Related image                                     Icyamamare muri muzika Nyafurika Selif Keita 

Ibi Salif Keita atangaza ko abajwe no kuba inzego z’ubutegetsi n’ubutabera muri Mali  ndetse no hirya no hino muri Afurika ntacyo zikora kwihohoterwa rikorerwa aba bafite ubumuga bw’uruhu.

Kuvuga no kugaragaza ibi bije nyuma yaho ku tariki 13 muri Gicurasi umwana w’umukobwa w’imyaka 5 y’amavuko witwa Ramata Diarra wari ufite ubumuga bw’uruhu, yaburiwe irengero nyuma akaza kuboneka yishwe umurabo bakawusanga mu gace k’ahitwa I Fana.

Iperereza ry’uwishe Ramata Diarra ryarabaye hafatwa umuntu umwe ariko nyuma yo gufatwa ntarubanza rwabaye kugeza n’uyu munsi. Ibi nibyo byarakaje cyane Salif Keita nk’umwe mubafite ubumuga bw’uruhu.Keita avuga ko ari akarengane kuko bigaragara ko badafite uburenganzira nk’ubwabandi

Abinyujije mu muryango yashinze “Fondation Salif Keita” afatanyije n’ishyirahamwe rihuza abafite ubumuga muri Mali,Salif Keita yateguye inama mpuzamahanga yo kwiga ku mibereho n’uburenganzira bw’abafite ubumuga izabera muri Mali tariki 15 Ukwakira uyu mwaka .

Nyuma y’iyi nama Selif Keita w’imyaka 69 y’amavuko,yatangaje ko azahita asohora alubumu ye ya nyuma yiganjeho indirimbo zivuganira abafite ubumuga bw’uruhu. Igitaramo cyo kuyimurika kizabera I Fana mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana uyu mwana Ramata Diarra wishwe akaba atarahabwa ubutabera.

Ishyirahamwe rihuza abafite ubumuga muri Mali rigaragaza ko abafite ubu bumuga bugarijwe n’ibibazo birimo umutekano muke ,kubura akazi ndetse nokunenwa n’abandi.

Aba bafite ubumuga bw’uruhu bakaba basaba leta kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo ku gira ngo bagire uruvugiro uburenganzira bwabo bw’ubahirizwe.

Bamada/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *