Shadow

Umuhanzikazi Asinah yemeza ko mu muziki ubwiza bwinjira kurusha impano.

Ibi umuhanzikazi Asinah Erra abivuga agendeye ku rwego amaze kugeraho muri muzika mugihe kitarenze imyaka ibiri amaze yigaragaje nk’umunyamuziki ariko akaba amaze kubona abafatanyabikorwa bamufasha mugihe hari benshi yasanzemo batarababona.

Image result for asinah erra            Asinah yemeza ko ubwiza bwakugeza kure

Asinah ahamya ko mu ruganda rw’umuziki hano mu Rwanda harimo abakobwa benshi bamurusha kuririmba neza ariko batarabona inyungu zitanzwe n’ubuhanga bwabo.

Mu magambo ye Asinah yumvikanye mu kiganiro samedi détente cya radio Rwanda agira ati “Hari umushoramari muri muzika wifuzaga umukobwa w’umunyarwanda bakorana, avuga ko yifuzaga uwujuje ibi n’ibi yampisemo kuko nari mbyujuje. ”  “Yifuzaga umukobwa uzwi,uririmba kandi ugaragara neza nkuko nteye…mwiza nkanjye.”

Asina avuga ko muri iki gihe impano idacuruza cyane kurenza uko umuntu agaraga, “uko umuntu agaragara nk’umukobwa cyangwa umutegarugori bishobora kuba byacuruza cyane kurusha impano wibitsemo.”

Abajijwe we icyo acuruza hagati y’impano n’uko agaragara Asinah adatindiganyije yahise asubiza ati: “impano yambere njyewe mfite ni ukuba ndi umuhanzi kandi ndirimba icyo nshuruza kandi manager yambonyemo ndatekereza ko ari uko ndi mwiza”

Akomeza avuga ko muri muzika hari ibigenderwa ho kuko ntabwo nka manager  acuruza umuntu ariko guhitamo uwo  uwo acururiza umuziki we bigendera kuri ibi n’ibi kuko hari abakobwa benshi bafite ijwi ryiza kandi batazwi batazagira  naho bagera.

Kuri ibi byose niho Asinah Errah atanga inama ko uwinjiye muri uru ruganda rw’umuziki buri kimwe cyose agomba kucyitaho haba uko agaragara ndetse n’uko ahogoza,

Kuruhare rwa Riderman mu kumenyekana kwe, Asinah yibutsa ko mbere yo guhura na Riderman yari umubyinnyi uzwi cyane muri Kigali mu gihe Riderman yari akishakisha.

Asinah ati: “Kubibwira ko izina Asinah ryamenyekanye kubera Riderman baribeshya cyane kuko uruhare rwe ntirurenze 5%. Nahuye na Rider ndi umubyinnyi ufite izina,ahubwo Riderman sinarimuzi”

Mukasine Asinah, ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Dancehall yatangiya kwigaragaza mu mwaka wa 2016, nyuma yo gutandukana nuwari umukunzi we Riderman.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *