Shadow

Umuhanzikazi Allioni nta kintu yifuje mu buto bwe nko kumera amabere.

Umuhanzikazi Buzindu Aline uzwi muruhando rw’abanyamuziki hano mu Rwanda nka Allioni,avuga ko akiri muto yifuzaga kumera amabere kuko yabonaga abayafite ari ibitangaza.

Related imageRelated image
                Uyu ni Allioni mu myaka yatambutse.

Muri gahunda ye yo kongera kwigaragaza ku rubuga rwa muzika ya hano mu Rwanda,Allioni aragenda yiyegereza abakunzi be yifashishije ibitangazamakuru. Ubwo yaganiraga na radiyo y’igihu Allioni yabajiwe ikintu yaba yarakoze mu buto bwe yibuka akiseka.

Allioni adatindiganyije yahise avuga ko akiri muto yifuzaga cyane kumera amabere kuko yabonaga uyafite ari ari nk’igitangaza ati  “narayifuzaga cyane kuko nabibonaga nk’igitangaza,najyaga mfata amasashe ngashyiramo amazi ubundi nkayambara kugira ngo umbona abone ko najye nyafite ” Akomeza vuga ko iyo abyibutse yiseka “iyo nirebye ubu ndiseka cyane kuko kuba ntari nyafite n’uko igihe cyari kitaragera ”

Uyu muhanzi iminsi yose wa muteguje wamubona,ariko umunsi wo kuwa kane ntaboneka kuko ngo aba afite amasengesho. Ni igikorwa aha agaciro cyane nk’umukirisitu w’itorero ry’umwuka wera ADEPR.

Nushaka gusangira na Allioni akishimira ibyo wamuteguriye,uzamutegurire isombe dore ko iyo aziko iwabo bayitetse ataha kare.

Image result for Allioni                           Allioni ubu ni inkumi,ibyifuzo byarahindutse.

Allioni waherukaga kugaragara muri muzika ubwo yari umwe mu bari muri PGGSS6 yo mu mwaka wa 2016. Yagarukanye imbaraga zokongera kugaragaza ibyo ashoboye cyane ko ubu atari gukora wenyine kuko yasinyanye n’inzu ifasha abahanzi Decent Entertainment iyobowe na Alex Muyoboke.

Nyuma y’indirimbo nka; Impinduka,umusumari,pole pole n’izindi ubu indirimbo Hahandi niyo Allioni ari gusangiza abakunzi be kandi akabizeza ko abafitiye ibyiza byinshi.

IGISUBIZO.COM

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *