Shadow

Umuganura ikimenyetso cy’ubumwe n’inkingi y’umuco w’Abanyarwanda

Umuganura ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda bo hambere ari naho havomwa umuco w’Ubunyarwanda uyu munsi.

Dusobanukirwe umuganura n'isano yawo n'ubuhinzi n' ibihembwe by' ihinga mu Rwanda

Buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru w’Umuganura. Uyu munsi mukuru ukaba ukomoka ku bakurambere nabo bawizihizaga ugahabwa agaciro gakomeye cyane I bwami no mu muryango mugari Nyarwanda.

Umunsi mukuru w’Umuganura ukaba warizihizwaga mu gitaramo cy’Umuganura. Umwe mu nararibonye mu muco Nyarwanda Bwana Rugwizangoga Jean Baptiste agereranya Umuganura wa cyera n’ibendera ry’igihugu mu Rwanda rwa none.

Ati:“Nawita nk’ibendera ry’igihugu ku gihe cya none, umuganura wari umunsi ukomeye wahuzaga umwami n’abaturage. Umwami wa rubanda na rubanda rw’umwami.Wari umuco ubanza kuragurizwa ukerezwa, wamara kwerezwa umwami akazaza kuwushyira mu bikorwa.”

Akomeza agira ati:”Umuganura umwami yazaga kuwushyira mu bikorwa ari uko yahuje abaturage rubanda rwe, bakaza kuganira ku cy’imirijwe mu gihugu; ni iki cyakorwa n’iki gishyirwa imbere, n’iki kiribubanze ni ukuvuga wabaga ari umwanya wo gutegura guhunda z’igihugu.”

Abagize inteko izirikana bahamya ko umwami yagiranaga ibihe bidasanzwe na rubanda mu rwego rwo gusabana no kurebera hamwe ibyagezweho no gushakira ibisubizo ibitaragezweho.

Wahuzaga Abanyarwanda n’umwami warwo, umwami icyo gihe yabaga ari umuntu usanzwe niwe watangaga umugisha ku mbuto, imbuto zamara kwera nk’amasaka n’uburo;ibindi byazaga nyuma y’amasaka n’uburo. Wari ufite abawushinzwe b’abiru.

Bagahamagara abayobozi bakuru n’abatoya mu gihugu hose abaserukira intara, abaserukira imiryango migari bagahurira I bwami.

I bwami habaga hari imbuto zateguwe bakazimurika, umwami akaba ariwe ufata umwuko bwa nyuma wo gucumba umutsima apfukamye kugira ngo yerekane akamaro k’igihugu  uko yubashye igihugu, noneho bagakora ubusabane.

Umuganura wari ikirango cy’igihugu, watangiye guhura n’ibizazane ubwo abakoroni badukaga mu gihugu ukomeza gucika intege mu gihe cya Repuburika ya mbere n’iya kabiri.

Gahene Gaspard na mugenzi we Rugwizangoga basobanura uko byaje kugenda ngo Umuganura ugende wibagirana.

Rugwizangoga “Kuva kuri Gihanga Ngomijana umuganura wari uriho ugakorwa ku rwego rw’igihugu hanyuma biza gikomeza kugeza ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare usa naho uteshwa agaciro uza kongera kuvugururwa  ku ngoma ya Ruganzu Ndoli.”

Gahene Gaspard avuga ko  “Mu mwaka w’ 1925 mbere y’uko baca Musinga, baciye Gashamura ka Rukangirashyamba (uyu akaba umwiru wari ushinzwe inzira y’umuganura) bamucira I Burundi aba ariyo agwa. Abazungu aho baziye n’abapadiri, bavuga ko ari umuhango wa gipangani gutyo baca Umuganura.”

“Umwami niwe waserukiraga Imana akaba ariwe wari intumwa y’Imana akaba ari nawe mukuru w’u Rwanda bamwitaga Nyagasani.N’ubu Imana tuyita Nyagasani. Baramuramyaga ariko k’umunsi w’Umuganura nawe yarapfukamaga akaramya u Rwanda.Yari Umwami w’u Rwanda n’Abanyarwanda bakaba ab’u mwmi.”

“Mu ihinduka rya Repubulika nabwo Umuganura barawanze bawukuraho kugira ngo bibagize umuco wa Kinyarwanda.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi byabaye ngombwa ko umuganura ugarurwa kugira ngo wongere kuvomwamo ibyubaka Ubunyarwanda nkuko byahoze, urizihizwa kandi usubizwa agaciro kawo.

Ubwo busabane bwerekanaga y’uko Abanyarwanda bose abayobora n’abayoborwa bagahurira hamwe n’umwami bagaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda ntawabaga ahejwe; abato, abakuru,abakene bose bagasangira.

Ibi bikerekana ko bishimiye umusaruro bagezeho, kugira ngo bakundishe Abanyarwanda umurimo uku guhurira hamwe bikerekana ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umwami gupfukama kwererekanaga ko mu Banyarwanda bose icya mbere ari igihugu; gukunda igihugu akaba ariryo shingiro ikaba intego y’ibanze.

Ni ukuvuga mu muganura harimo indangagaciro mu mahame atatu y’ibanze; Gukunda igihugu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no Gukunda umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *