Shadow

Umugabo utanga ubuzima bwe kubera impamvu…Perezida “Kagame Paul” yujuje imyaka 61

Related image

Mwite umunyabigwi impirimbanyi y’impinduramatwara no kwishyira ukizana, ni umugaba w’ikirenga akaba umwerekeza w’igihugu cy’u Rwanda, akaramutswa  kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda amazina ye ni Kagame Paul.

Avugwaho byinshi yandikwaho byinshi,twifashishije ibitangazamakuru ibitabo n’ibindi bisakazamakuru cyangwa ubuhamya bw’abamuzi aya ni amwe mu mateka ya Perezida Kagame Paul.

Paul Kagame, yabonye izuba tariki 23 Ukwakira 1957 , i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri ubu yujuje imyaka 61. Ni umusirikare w’umwuga wabyigiye mu gihu cya Cuba no muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri US Army Command and General Staff College,aha akaba yarakenetse imiyoborere n’Ubutasi.

Perezida Kagame yashakanye na Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame. 

Image result for paul kagame familyPerezida Kagame yashakanye na Jeannette Kagame

 

Bimwe mubyo wamenya kuri Paul Kagame

Ku mpamvu z’amateka perezida Kagame yakuriye hanze y’u Rwanda mu buhungiro,aba mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Tanzaniya, muri Cuba na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagarutse mu Rwanda binyuze mu ntambara kuko we n’abandi banyarwanda bari barangiwe gutahuka. Nyuma yo gutsinda intambara yo kubohora igihugu no guhagarika genocide yakorewe abatutsi mu 1994. yabaye visi perezida abifatanya no kuba minisitiri w’ingabo n’ubusugire bw’igihugu.

Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.Aba abaye Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi ari hejuru ya 98%, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.

Image result for paul kagamePerezida Kagame ati: “Ndi umugabo utanga ubuzima bwe kubera impamvu…”

Perezida Kagame ngo ni umuntu ukunda gutekereza cyane. Yanga umuha amabwiriza cyangwa amategeko, kuko yubahiriza inshingano ze kandi akazira umuntu umutegeka icyo agomba gukora, cyaba kireba u Rwanda cyangwa we ubwe.

Buri wese mu gihe cy’ubwana bwe, agira ibintu biba biri mu byifuzo bye by’ibyo yazakora mu gihe azaba amaze gukura. Perezida Kagame ngo yari afite inzozi zo kuzatwara indege cyangwa akaba injeniyeri, gusa n’ubwo amateka yatumye inzozi ze atazigeraho ngo yishimira kuba uwo ari we.

Nyuma y’inama ya “World Economic Forum” yabaye muri 2016, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo biteye amatsiko birimo uko we ubwe yifata.

Ikibazo yabajijwe cyagiraga kiti: “Wowe ubwawe wifata nk’umunyembaraga, umuyobozi ushyize imbere imibereho y’abaturage cyangwa ibyo byombi icyarimwe?”

Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati: “Ndi umugabo utanga ubuzima bwe kubera impamvu y’abaturage be n’igihugu cye. Sindi umuntu usuzuguritse yego, ndabyemera. Ku bindi bisigaye, wanyita uko ushaka, ushobora no kutampa agaciro, ntacyo bintwaye.”

JPEG - 77.6 kb             Perezida Kagame ngo ntakunda ibinyobwa bisembuye

Perezida Kagame ku bijyanye n’amafunguro akunda, kubwe ushaka kugira icyo umwakiriza wamutumiye ngo icyo yateguriwe cyose agifata mu gihe abo bari kumwe na bo bashobora gufata kuri ayo mafunguro.  ariko ngo ntakunda ibinyobwa bisembuye ariko ngo mu gihe bibaye ngombwa kuri divayi asomaho gacye, ubusanzwe ngo agakunda icyayi cyangwa amazi. Ku munsi nk’uyu w’umunezero natwe tumwifurije kuryoherwa.

Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye.”  Paul Kagame mu ijambo yavuze tariki 19 Nyakanga 1994, hashingwa Guverinoma y’Ubumwe

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *