Shadow

Umufaransa w’ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza yatawe muri yombi

Polisi y’Ubufaransa yatangaje ko yongeye gufata Rédoine Faïd,Umufaransa w’ibandi kabuhariwe mu gutoroka gereza,nyuma y’amezi atatu yari ashize atorotse gereza akoresheje indege ya kajugujugu yari yashimuse.

Image result for Rédoine Faïd                                     Rédoine Faïd ni ibandi ryabigize umwuga

Ni we Mufaransa washakishwaga kubura hasi kubura hejuru kurusha abandi,kuri ubu akaba afungiye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Paris. Amakuru avuga ko afunganye n’umuvandimwe we w’umugabo ndetse n’abandi bagabo babiri.

Faïd w’imyaka 46 y’amavuko, yivugiye ko ari umufana wa filime z’amabandi,akaba ari zo yigiyemo gukwepa polisi.

Yavuze ko filime zakiniwe i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zirimo nka Scarface ikinamo umukinnyi w’imena Al Pacino, yazifashe nk’urugero mu mibereho ye no mu migambi imwe n’imwe yagiye acura.

Yigeze kwegera Michael Mann  wakoze filime Heat – ubwo hari habaye iserukiramuco rya filime i Paris, aramubwira ati: “Wari umujyanama wanjye mu kazi.”

Kwamamara kwa Rédoine Faïd kwagizwemo uruhare n’igitabo yasohoye mu mwaka wa 2009 kivuga ku bugimbi bwe mu mihanda y’i Paris n’uburyo yagezeho agahinduka umunyabyaha wabigize umwuga.

Byatumye polisi y’Ubufaransa imuha akabyiniriro ka “L’Écrivain” – ni ukuvuga “Umwanditsi.”

Yatawe muri yombi bwa mbere mu mwaka wa 1998 ashinjwa ubujura bukoresheje intwaro.

Gutoroka gereza kwe ko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka kwari kubaye ukwa kabiri,ni na ko kwatangaje abantu cyane kurusha ukwa mbere.

Ubwo yaherukaga gutoroka, yari ari mu gifungo cy’imyaka 25 kubera guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi waburijwemo wo kwiba banki, wiciwemo umupolisikazi mu mwaka wa 2010. Yongeye gufatwa mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Creil, mu majyaruguru y’Ubufaransa.

Nicole Belloubet, minisitiri w’ubucamanza mu Bufaransa, yabwiye radiyo Europe 1 ati:”Tugiye kumushyira muri gereza irinzwe byo ku rwego rwo hejuru aho azacungwa bikomeye.”

BBC/IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *