Shadow

Indirimbo “Waah” ya Diamond Platnumz imaze kumwinjiriza miliyoni 38

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yasabye abahanzi bagenzi be gukora cyane kugira ngo indirimbo zabo zige zirebwa cyane hanze ya Tanzania, ni nyuma y’uko indirimbo ye yakoranye na Koffi Olomide ari yo ‘Waah’ yinjije arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.

Diamond Platinum is officially single – Sqoop – Get Uganda entertainment news, celebrity gossip, videos and photos                                 Diamond Platnumz amaze kuba igihangange mu muziki wa Afurika

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi indirimbo ze zirebwa cyane muri Afurika, byakomeje kMuugenda bivugwa ko yaba agura ‘views’ kugira ngo bigaragare ko zirebwa cyane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko ibyo ashinjwa atari byo atagura views aho byatumye anerekana amwe mu mafaranga indirimbo ye yinjiye.

Uyu muhanzi yafashe ‘screenshot’ agaragaza indirimo yakoranye na Koffi Olomode, aho iyi ndirimbo yari imaze kurebwa na 39,358,770 yamwinjirije ibihumbi 32,266.53 by’Amayero ni ukuvuga amashilingi ya Tanznaia 89,869,867.07 uyashyize mu manyarwanda ni 38,389,248.46.

Yagize ati”indirimbo Waah ubwo yari igejeje abantu bayirebye (Views) miliyoni 39,358,770 yinjije amayero 32,266.53 bingana na miliyoni 89,869,867.07 z’amashilingi ya Tanznaia. Rero niwumva ijambo Views ntugire ngo ni uko abantu barebye indirimbo gusa ahubwo ni inzira y’ubucuruzi binyuze mu bareba.”

Iyi ndirimbo yatanzeho urugero ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyo ni 60.

Yakomeje avuga ko na none atari buri ndirimbo igejeje abantu bayirebye bangana kuriya yanjiza amafaranga nk’ariya ahubwo biterwa n’igihugu abayirebye benshi barimo kuko ngo hari ibihugu bitinjiza cyane ariko hakaba n’ibindi byinjiza bitewe n’uburyo abamamaza mu mashusho baba barashyizemo amafaranga menshi.

Yasabye abahanzi bagenzi be ko bakora cyane kugira ngo indirimbo zabo zige zirebwa cyane no hanze ya Tanzania kuko ari bwo bizabinjiriza amafaranga menshi.

Diamond Platnumz – Waah ft Koffie Olomide [ViDeo] | NaijaVibe                                               Iyi ndirimbo Waah Diamond yayifatamyije n’umunyabigwi Koffi Olomode wo muri RDC

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *