Shadow

Ubwato rutura bw’Intambara bwa Iran bwahiye burakongoka

Itangazamakuru rya Leta muri Irani kuri uyu wa gatatu ryatangaje ko ubwato bw’intambara bunini kuruta ubundi bwose muri icyo gihugu bwafashwe n’inkongi y’umuriro bukarohama mu kigobe cya Oman.

Ubwato Bwahiye

Ayo makuru aravuga ko ubwo bwato buzwi ku izina rya Kharg bwarohamiye hafi y’icyambu cya Jask. Abakozi bose babukoragaho bashoboye kurokoka. Nta makuru yerekeye icyateye iyo nkongi y’umuriro yari yajya ahagaragara.

Ubwato Kharg bwari muri buke bubarurwa muri IranI bushobora kwiyambazwa mu kugenda hatangwa ibikoresho bikenewe n’ubundi bwato mu gihe buri mu mazi magali y’inyanja.

Umwaka ushize ubundi bwato bw’igisirikari cya Irani bwari mu gikorwa cy’imyitozo bwarashe igisasu cyo mu bwoko bwa misile kuri bugenzi bwabwo hafi y’icyambu cya Jask. Icyo gihe abantu 19 babukoragamo bahitanywe n’icyo gisasu abandi 15 barakomereka.

Mu mwaka wa 2018 ubundi bwato bw’igisirikari cya Irani bwagonze inkengero y’inyanja iri mu majyaruguru yitwa “Caspienne” (mu gifransa), “Caspian: mu Cyongereza), na bwo buhita burohama.

Kharg, biggest warship in Iran's navy, catches fire and sinks in the Gulf  of Oman under unclear circumstances – Au Bpositive
Bwahiye burakongoka

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *