Shadow

Ubutaka butagatifu ntibujyanye n’ubukene!

Nyuma yo kugaragarizwa ibyerekanywe n’ bushakashatsi ku mibereho y’Abaturage (EICV) bwo muri 2018, bigaragaza ko i Nyaruguru abaturage 52% bari munsi y’umurongo w’ubukene; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka Karere ko ubutaka butagatifu budakwiye guturwa n’abakene. Hari mu nama mpuzabikorwa y’aka karere yateranye tariki 30 Mata 2019.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Prof. Anastase Shyaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka.

I Nyaruguru ku miryango ibarirwa mu bihumbi 70 harimo 650 ibaho isembera (itagira aho kuba), n’1712 iba mu nzu zitameze neza zitari kure ya nyakatsi. Hari n’ingo 23817 zabashije kubaka ubwiherero ariko zabuze isakaro, ndetse n’ingo 4155 zikirarana n’amatungo.

Minisitiri Anastase Shyaka yagize ati “Kubera iki i Nyaruguru ubukene n’ubukene bukabije aho kugabanuka byiyongereye? Birava hehe? Ubutaka butagatifu ntibujyanye n’ubukene!”

Yunzemo ati “Karande y’ubukene ahangaha irahakora iki? Kuki tutaganira ku ko impinduka zagaragara, kandi ko aba mbere mu gutuma impinduka zigaragara bari hano?”

Ahereye ku kuba i Nyaruguru hari ingo zibarirwa mu bihumbi 70, izibarirwa mu bihumbi 23 zikaba zifite ubwiherero budasakaye yagize ati “Niba 1/3 cy’abatuye i Nyaruguru barananiwe gusakara ubwiherero, bategereje ko ingengo y’imari yo kubusakara izava muri Leta?”

Ku kibazo kandi Pr.Shyaka yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura iki kibazo, kuko igisubizo kigomba kuva muri bo, ko nta n’umufatanyabikorwa ukwiye gusabwa kubigiramo uruhare.

JPEG - 356.9 kb
Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe guharanira ko abo bayobora bava mu bukene

KT/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *