Shadow

Ubusuwisi bwangiye umuherwe Roman Abramovich nyiri Chelsea kubuturamo.

Roman Abramovich, umuherwe w’Umurusiya ufite umutungo ubarirwa muri za miliyari akaba na nyiri ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, Ubusuwisi bwamwimye ibyangombwa byo kwemererwa gutura muri iki gihugu.

Polisi y’Ubusuwisi yagiriye inama abategetsi b’iki gihugu kumwima uru ruhushya kubera kumucyekaho kuba ashobora kuba mu bikorwa by’amafaranga afite inkomoko idakurikije amategeko cyangwa akaba akorana n’imitwe y’abanyabyaha.

Image result for roman abramovichBwana Abramovich we avuga ko nta kibi yakoze.

Bwana Abramovich ntabwo arigera ashinjwa ibyaha mu Busuwisi cyangwa ahandi.

Ibi birego bishingiye ku gucyeka kudafite gihamya kwa polisi y’Ubusuwisi, kwagiye ku karubanda nyuma yaho igitangazamakuru Tamedia cyo mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi kiboneye ibaruwa ya polisi bikubiyemo.

Uwunganira mu mategeko Bwana Abramovich, yavuze ko umukiliya we nta na rimwe yari bwigere ashinjwa kuba cyangwa gukorana n’imitwe y’abanyabyaha.

Yarwanye inkundura mu mategeko ngo iyo nkuru ntisohoke muri icyo gitangazamakuru, ariko iki gitangazamakuru kiza gutsinda uru rubanza nyuma y’amezi menshi.

None amashami yacyo atandukanye yatangaje inkuru yuko polisi y’Ubusuwisi yavuze ko ifata Bwana Abramovich nk’umuntu ushobora guteza “umutekano mucye” kuri rubanda aramutse yemerewe gutura muri iki gihugu.

Daniel Glasl, wunganira mu mategeko Bwana Abramovich, yavuze ko yababajwe cyane n’itangazwa ry’ayo makuru y’ibanga akubiye mu nyandiko za leta y’Ubusuwisi.

Bwana Abramovich yari yifuje gutura mu gace k’imisozi ko kuruhukiramo ka Verbier mu Busuwisi.

BBC Ivuga ko mu Busuwisi gucyekwa gusa gukoresha amafaranga afite inkomoko inyuranyije n’amategeko bihagije ngo umuntu yimwe ibyangombwa byo kuhatura. Abramovich siwe muherwe wa mbere ukomoka mu Burusiya wangiwe gutura mu Busuwisi.

IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *