Shadow

Ubushinwa umufatanya bikorwa ubereye Afurika

Mu mpindura matwara y’ubukungu Afurika irimo,birayisaba ubushobozi n’imikorere bidasanzwe, ni muri urwo rwego ubu Afurika iri gushaka abafatanya bikorwa bumva neza icyerekezo iganamo.

Hambere aha Afurika yahoze ihanze amaso ibihugu by’I Burayi byiganjemo ibyayikoronije,ibi bigatuma Afurika ikomeza gutega amaboko,nibyo ibonye byitwa kuyifasha ikabibona ku mabwiriza akakaye arimo agahimano n’agasuzuguro.

Urusyo rw’ikorezwa ibihu bya Afurika ibirego birimo kutagendera kuri demokarasi, byakomeje kugwingiza iterambere ry’umubare munini w’ibihugu bya Afurika bitarasobanukirwa ko nk’uko ibihugu n’ababituye batandukanye ari nako iyo demokarasi idashobora gusa mu bihugu byose.

Kuri ubu ibihugu bya Afurika biragenda bibona aho bihumekera byipakurura igitugu cy’Abanyaburayi udasize na Amerika.

Inama y’iminsi ibiri ibera mu Bushinwa kuva tariki 3 kugeza tariki 4 Nzeri uyu mwaka ihuje ku nshuro ya 7 igihugu cy’Ubushinwa n’ibihugu bya Afurika biganira k’ubufatanye mu iterambere ryifuzwa n’impande zombi.

                            Afurika n’Ubushinwa bahujwe n’iterambere

 

Politiki ya mpa-nguhe;agiciro n’ubwubahane mu mubano w’Afurika n’Ubushinwa

Imibanire ishingiye ku kubaha amahitamo ya buri wese niyo igihugu cy’Ubushinwa  gishyize imbere mu gukorana n’ibihugu bya Afurika. Ntabwo amabwiriza yo gukoresha amatora n’izindi mpamvu zitwaje demokarasi n’miyoborere zishyirwa imbere mu mubano w’Ubushinwa na Afurika muri iki gihe.  Nkuko bihamywa na perezida w’Ubushinwa Xi Jinping ati “Nta na rimwe Ubushinwa buzivanga mu miyoborere y’igihugu runaka”

Related image                                                       Xi Jinping Perezida w’Ubushinwa

Ubushinwa bwemereye Afurika inkunga n’inguzanyo by’agaciro ka miliyari 60 zo gushorwa mu mishinga iremereye yiganje mu kubaka ibikorwa remezo. Iyi nguzanyo itangwa mu buryo bworoshye ugereranyije n’izitangwa n’ibigo by’imari ku rwego r’isi nka Banki y’isi cyangwa ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI .Ibi bikiyoneraho gusonera umwenda ibihugu bya Afurika bikennye cyane byari bifitiye ubushinwa.

Ubushinwa ntibugarukira mugutanga inguzanyo ku mishinga y’iterambere gusa kuko inatanga inkunga zitandukanye.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’umugabo wo guhamya umusaruro w’umubano ufitanye n’Ubushinwa,dore ko wabashije kubona inyubako ukoreramo yatwaye akayabo ka miliyoni 200 z’amadorali y’Amerika,akaba yaratanzwe na leta y’Ubushinwa k’impano.

Image result for China African Union                            Ikicaro cya Afurika Yunze Ubumwe i Adisi Abeba muri Etiopiya

Imihanda yaba isanzwe cyangwa iya gariyamoshi n’ibindi bikorwa remezo birimo inyubako zo gukoreramo,ibibuga by’indege n’iby’imikino, amavuriro, amashanyarazi n’amashuri usanga mu bihugu bitandukanye bya Afurika, usanga byarubatswe harimo uruhare rw’Abashinwa.

Ubushinwa ntabwo buviramo aho kuko amasezerano atandukanye bugirana n’ibihugu by’Afurika buyahesha kw’isanga yigaruriye isoko ry’umurimo ndetse n’ubucuruzi k’umugabane w’Afurika,aho usanga Abashinwa bari mu mirimo itandukanye y’ubwubatsi,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ubuhinzi bugezweho ndetse no m’ubucuruzi butandukanye aho usanga ibicuruzwa byinshi bikorwa m’ubushinwa byiganje ku masoko atandukanye ya Afurika.

Image result for china africa railway                    Umuhanda wa gariyamoshi muri Kenya umwe muyubatswe n’Ubushinwa

Aha niho bamwe bahera bavuga ko Ubushinwa buri kwigarurira mu buryo busa nubwa gikoronize umugabane wa Afurika. Abavuga ibi birengagiza ya mvugo igira iti «utagize icyo atakaza nta nicyo ageraho ».

Ramathan Ggoobi, impuguke mu bukungu y’Umunya-Uganda wigisha muri Kaminuza ya Makerere yo muri iki gihugu, agaragaza impungenge ati: “Umwenda utangwa n’Ubushinwa uha akazi kenshi kompanyi zo mu Bushinwa, by’umwihariko kompanyi z’ubwubatsi zahinduye Afurika nk’ahantu hakorerwa ubwubatsi cyangwa shantsiye y’ubwubatsi bw’inzira za gariyamoshi, imihanda, ibikorwa by’amashanyarazi, ibibuga by’imikino, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.”

Ibitangazamakuru byo m’uburengerazuba bw’isi nabyo ntibihwema gushyira mu majwi umubano w’Afurika n’Ubushinwa buwita ubukoronize bufite isura nshya.

Kuruhande rw’Abashyigikiye  uburyo bw’imikoranire y’Ubushinwa n’Afurika, harimo Akinwumi Adesina, umuyobozi wa banki nyafurika y’iterambere,yabwiye BBC ati: “Abantu benshi bateshwa umutwe n’Ubushinwa ariko kuri jye si ko bimeze. Ntekereza ko Ubushinwa ari inshuti y’Afurika.”

Cyril Ramaphosa uyoboye Afurika Yepfo yamaganira kure abashaka guha isura y’ubukoronize ubufatanye bwa Afurika  n’Ubushinwa.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame unayobye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe,mu magambo macye agira ati “Abo bagaya imikorere y’Ubushinwa nuko bazi ko ntacyo batanga ”

                           Paul Kagame uyoboye umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Kuri ubu, Ubushinwa ni bwo muterankunga uri ku mwanya wa mbere mu bikorwa-remezo ku mugabane w’Afurika. Inkunga yabwo iruta itangwa na banki nyafurika y’iterambere, akanama k’ibihugu by’Uburayi, banki y’ishoramari y’Uburayi, kompanyi mpuzamahanga y’imari, banki y’isi ndetse n’itsinda rya G8 ry’ibihugu umunani bikize kurusha ibindi ku isi, yose uyishyize hamwe.

Ubushinwa n’igihugu gifite ijambo ku rwego rw’isi,kiza ku mwanya wa kabiri mu bifite ubukungu bukomeye ndetse n’ikimwe mu bihugu bitanu bihoraho mu bigize akanama gashinzwe umutekano mu umuryango w’Abibumbye.

ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *