Shadow

Uburusiya Bwasinye Amasezerano ya Gisilikari na Centrafrika

Igihugu cy’Uburusiya hamwe n’icya Republika ya Centrafrika, byashyize umukono ku masezerano ya gisirikare ku  wa kabiri taliki 21 Kanama 2018 .Ayo masezerano azaha uburenganzira reta y’Uburusiya bwo kongere igikorwa cyo guha amasomo n’imyitozo ya gisirikare, abasirikare ba Republika ya Centre Afrika, nk’uko amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya abivuga.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ahana ikiganza na perezida wa Repubulika ya CentralAfrika, Faustin-Archange Touadera

Imigenderanire hamwe no gufashanya hagati y’Uburusiya na Centrafrika bisigaye byariyongereye muri iyi misi, hamwe n’imishinga ikomeye yo gukorera muri Afrika igihugu cy’Uburusiya gifite. Ibyo byagaragajwe mu kwezi gushize igihe abanyamakuru batatu b’Abarusiya bicirwaga muri Republika ya Centrafrika, bari gukora iperereza ku makuru y’ibirego bivuga ko hari abacanshuro b’Abarusiya bari muri icyo gihugu.

Ayo masezerano yashyizweho umukono mu gihe cy’ibirori byo kwerekana ibirwanisho Uburusiya bwahaye Centrafrika. Byabereye hafi y’umurwa mukuru Moscou, kandi byitabiriwe n’aba minisitiri babiri b’ibyo bihugu bafite igisirikare mu nshingano zabo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Uburusiya bwahaye Republika ya Centrafrika intwaro zo mu rwego ruciriritse, cyongeye gutangaza ko cyohereje abasirikare hamwe n’abasivile b’abarimu 175, bagiye gutanga imyitozo ya gisirikare.

igisubizo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *