Shadow

Uburengerazuba: Barashima ijambo abagore bahawe muri gahunda zinyuranye z’igihugu.

Mu nteko rusange y’Inama y’igihugu y’Abagore mu Ntara y’iburengerazuba Guverineri Munyantwari Alphonse yashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu, umwanya bwahaye abagore bakaba bafite ijambo muri gahunda zinyuranye z’igihugu.

Mu nteko rusange yabereye mu Karere ka karongi ku wa kane tariki 16 Gicurasi iterana rimwe mu mwaka,muri iyi nteko abagore bakagaragarizwa ibyo bagezeho n’ibiteganywa gukorwa kugira ngo buri wese abigiremo uruhare,nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburengerazuba Mukandekezi Francoise

 “muri iyi nteko tuba tugamije kurebera hamwe ibyo twagezeho no ku murika ibikorwa tuzakora mu mwaka uzakurikiraho.Ni n’umwanya kandi wo kureba ibibazo bibangamiye iterambere ry’abagore n’imibereho myiza yabo kugira ngo tubifatire umwanzuro.”

Mukandekezi avuga ko mu mwaka ushize hari byinshi bakoze kandi bagiye kongera kubishyiramo imbaraga. Yagize ati: “Twabashije gukora ibikorwa bitandukanye birimo ku remera abatishoboye dufasha abagore kujya mu bigo by’imari abandi tubafasha kwiga imyuga n’ubumenyingiro n’ibindi bijyanye n’imiberehomyiza ndetse no m’ubutabera. Turateganya gukora ibikorwa byo kongera ubushobozi bw’abagore dukangurira abagore kugana ibigo by’imari,guteza imbere imyuga kuko bagomba gukora indi mirimo itari iy’ubuhinzi.

Résultat de recherche d'images pour "Mukandekezi Francoise"
Mukandekezi Francoise
umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburengerazuba

Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Munyantwari Alphonse wifatanyije n’abagore mu nteko rusange yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu, umwanya bwahaye abagore bakaba bafite ijambo muri gahunda zinyuranye bakagira n’uruhare mu bikorwa by’ iterambere ry’igihugu.

Guverineri Munyantwari avuga ko “..uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu bishimangira ihame ry’uko buri munyarwanda wese agira uruhare n’ijambo mu buzima bw’igihugu. Iyi nteko yita ku byifuzo,ibitekerezo n’icyerekezo abagore ubwabo baba batanze kugira ngo bivemo ibikorwa.

Ku kibazo cyagaragajwe muri iyi nteko kijyanye n’ingengo y’imari idahagije ndetse hakifuzwa ko yanamanurwa ikagera no ku nzego zo hasi ntigarukire ku karere no ku murenge gusa. Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Munyantwari Alphonse yavuze ko biri kuganirwaho ati: “Ibyo turi kubiganiraho kandi nubwo bitaregenda gutyo uko babyifuza tugomba gufasha uru rwego rugakora neza.Icyo tubasaba ni ugukora igenamigambi rinoze.”

Image associée
Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Munyantwari Alphonse

Muri iyi nteko abagore bahigiye gufatayanya n’izindi nzego kurwanya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana,kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu no kwifatanya n’inzego z’umutekano u gukomeza kuwubumbatira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *