Friday, February 26
Shadow

Ubufaransa:umuganga aracyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abarwayi

Mu Bufaransa hatangiye iperereza ku muganga w’Umufaransa ucyekwaho kuroga abarwayi 17. Frédéric Péchier, impuguke mu gutera ikinya, yari asanzwe yarakozweho iperereza ku bindi birego byo kuroga abarwayi, bivugwa ko byaviriyemo abantu icyenda bose hamwe gupfa.

Image result for Frédéric Péchier
Dr.Frédéric Péchier umuhanga mu gutera ikinya

Abashinjacyaha bavuga ko kubushake bwende, yakoresheje nabi ibikoresho bya bagenzi be byifashishwa mu gutera ikinya, agateza akaga agamije kurata ubuhanga bwe.

Dr.Péchier ahakana ibyo aregwa byose. Biramutse bimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu.

Jean-Yves Le Borgne, umwunganizi we mu mategeko, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iperereza nta kintu na kimwe ryagaragaje.

Bwana Borgne yagize ati: “Byashoboka ko Dr Péchier yaroze abo bantu, ariko ibi bivugwa nta kindi kitari ibivugwa gusa. Hagomba gushimangirwa ihame ry’ubucamanza ryuko umuntu ucyekwaho icyaha aba ari umwere mu gihe cyose icyaha kitaramuhama”.

Dr.Péchier yabwiye abanyamakuru ko ikizava mu iperereza icyo ari cyo cyose, umwuga we wararangiye,kuko ibivugwa byatumye atakarizwa icyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *