Shadow

Tuniziya:Perezida Beji Caid Essebsi yitabye Imana yasimbuwe na Mohamed Ennaceur

Perezida wa Tuniziya, wa mbere wagiyeho biciye muri demokarasi, Beji Caid Essebsi, yitabye Imana afite imyaka 92 azize uburwayi n’izabukuru

Image result for beji caid essebsi
Beji Caid Essebsi,wayoboraga Tuniziya yitabye Imana afite imyaka 92

Bwana Essebsi, yagize uruhare muri leta ya Tuniziya kuva mu 1956, yaje kumenyekana cyane nyuma y’ihirikwa rya Zine El Abidine Ben Ali mu myaka umunani ishize.

Yari agiye kuzuza imyaka itanu (31 Ukuboza 2014-25 Nyakanga 2019) ayoboye Tuniziya umwanya yagiyeho atowe asimbuye Moncef Marzouki wayoboraga inzibacyuho.

Yapfuye mu gihe igihugu cye cyiteguraga amatora y’Abadepite azaba tariki ya 6 Ukwakira, agakurikirwa n’ay’Umukuru w’Igihugu ku ya 17 Ugushyingo 2019. Ni amatora ya gatatu agiye kubaho muri Tunisia kuva mu 2011 aho abaturage batora mu bwisanzure.

Agiye yaragikunzwe mu gihugu cye dore ko hari abari bamusabye ko yakongera kwiyamamaza,ariko we akabagaragariza ko akuze kandi afite intege nke ko ahubwo ari igihe cyo guharira abakiri bato.

Image result for Mohamed Ennaceur
Mohamed Ennaceur w’imyaka 85 niwe wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Tunisia

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite Mohamed Ennaceur w’imyaka 85 niwe wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Tunisia.

Minisitiri w’Intebe muri icyo gihugu yashyizeho icyunamo cy’iminsi irindwi nkuko Reuters yabitangaje.

Nyuma y’urupfu rwa Essebsi impungenge zari zose ku muntu uraza kumusimbura kuko Itegeko Nshinga ryari ririmo urujijo ku musimbura wa Perezida.

Itegeko Nshinga rya Tunisia rivuga ko mu gihe Perezida adahari, Minisitiri w’Intebe ari we ufata izo nshingano mu gihe kitarenze iminsi 60. Mu gihe bizatwara igihe kirekire, uwo mwanya ufatwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite mu gihe cy’iminsi 90.

Ibyo byose mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa bigomba kubanza kwemezwa n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga. Nyamara nyuma y’imyaka umunani habaye impinduramatwara y’abarabu yakuyeho Perezida Zine El Abidine Ben Ali, nta rukiko rurinda Itegeko Nshinga rwari rwakagiyeho muri Tunisia.

Amatora ya Perezida muri Tunisia ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *