Shadow

TTC Rubengera bishimiye gahunda nshya yagenewe ibigo nderabarezi

Abiga mu ishuri nderabarezi TTC Rubengera riherereye mu karere ka Karongi,barishimira amahirwe guverinoma y’u Rwanda yabahaye aho guhera umwaka utaha bazajya bishyurirwa icyakabiri cy’amafaranga y’ishuri batangaga n’ibigo bigaho bizahabwa ibikoresho binyuranye bijyanye n’ibyo byigisha banemerewe kwiga kaminuza nyuma y’imyaka itatu bakora akazi ko kwigisha.

Mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama 2019 yafashe umwanzuro wo kongerera ubushobozi  amashuri yigisha uburezi mu rwego rwo kuzamura uru rwego.

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi REB Dr.Irene Ndayambaje avuga ko iyi gahunda ya guverinoma iri mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

Ati; “Mu by’ukuri abarezi bateguwe neza bize mu mashuri afite ibyangombwa bihagije bituma bavamo abarezi beza bifitiye ikizere banaberwa n’umwuga wabo.Turegera abanyeshuri tukabamenyesha ibigenewe umwuga wabo ndetse n’amahirwe awurimo banawukundishe abandi.”

Bamwe mu banyeshuri bo muri TTC Rubengera ngo amahirwe bahawe ntibatazayapfusha ubusa, ndeste bishimiye kuba baremerewe gukomeza kwiga kaminuza ”

Umuyobozi wa TTC Rubengera Murihira,avuga ko bigiye gutuma bagira abanyeshuri babahanga kurushaho nabo bakaba bagiye gukora batikoresheje mu rwego rwo kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe  agira ati: “Biragaragaza ko TTC zitaweho na babana batinyaga kuza kuzigamo  cyangwa bakaza baseta ibirenge bazazizamo mu buryo bwihuse,Tugiye kugira abanyeshuri b’abahanaga kandi beza twari tubasanganywe ariko baziyongera kuko baduhaye amahirwe yo kwakira abana b’abaye abambere.Ubu tugiye kurushaho gukora.”

Iyi guhunda yemejwe na guverinoma izatangura gushyirwa mu bukorwa mu mwaka w’amashuri wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *