Tottenham yagiye kuri Johan Cruyff Arena igowe no kwishyura igitego yatsindiwe iwayo mu mukino ubanza, ariko byabaye bibi kurushaho kuko igice cya mbere cyarangiye imaze gutsindwa ibindi bibiri.
Lucas Moura afashijwe na bagenzi be yatsinze ibitego bibiri mu minota yegeranye uwa 55 n’uwa 59 hamwe n’icya gatatu cyabaye icy’intsinzi cyaje ku munota wa nyuma mu y’inyongera. Tottenham ikomeza ityo kubera gutsinda ibitego byinshi hanze.

Mauricio Pochettino umaze imyaka itanu atoza Tottenham mu marira y’ibyishimo yagize ati: “Abakinnyi banjye ni intwari, mu gice cya kabiri bari bashimishije. Urakoze mupira w’amaguru. Ibyishimo nk’ibi ntibishoboka kereka mu mupira w’amaguru gusa. Ibi kubisobanura mu magambo birakomeye”.
Tottenham na Liverpool zizahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Wanda Metropolitano mu Mujyi wa Madrid muri Espagne tariki ya 1 Kamena. Amakipe abiri yo mu Bwongereza yongeye guhurira ku mukino wa nyuma,ubuheruka hari mu 2008 ubwo Manchester United yatsindaga Chelsea kuri penaliti.


IGISUBIZO.COM