Tuesday, September 21
Shadow

Top 10 y’ibihugu bifite ifaranga ry’agaciro kurenza ibindi muri Afurika

Benshi bazi ko Amadorali ariyo afite agaciro kari hejuru y’ayandi mafaranga,nyamara burya iryo si ihame. Reka turebe amafaranga ayoboye andi muri Afurika, ni ukuvuga ibihugu bikoresha ifaranga ryihagazeho.

Top 30 African Currencies - Povo News

Akenshi ifaranga ry’igihugu ryerekana uko ubukungu bwifashe ndetse n’imibereho y’abaturage bacyo. Nk’uko ikinyamakuru Investopedia kibivuga, ifaranga risobanurwa nk’uburyo bwo kuvunja ibicuruzwa na serivisi. Igipimo cy’ivunjisha nacyo gisanzwe kigenwa n’imbaraga cyangwa intege nke z’ubukungu bw’igihugu.

Nk’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI kibitangaza, amadolari y’Abanyamerika ni ryo faranga rikunzwe cyane rigizwe na 60% by’amabanki yose azwi cyane yo kuvunjisha amadovize bigatuma riba ifaranga ku isi rikoreshwa cyanei. Reka turebe ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika ubu bifite ifaranga ryihagazeho.

1.Tunisian Dinar (1 USD = DT 2.87), aha bivuzeko TunisianDinar (DT) rimwe, 1 DT=360 fRW y ‘amanyarwanda, ubwo ufite 1000DT, mu manyarwanda uba ufite 360,555Frw.

2.Libyan Dinar (1 USD = LD 1.41),aha naho bivuze ko 1 LD=223Frw, 1000LD=223216 Rwf.

3.Ghanaian Cedi (1 USD = GH 5.49), bivuze ko 1 GH=169F RW (y’Amanyarwanda),1000GH=169016Rwf.

4.Moroccan Dirham (1 USD = MAD 9.20, bikavuga ko 1 MAD=112Rwf, ufite 1000MAD waba ufite amanyarwanda angana na 112,366rwf.

5.Botswana Pula (1 USD = P 11.6), ubwo naho 1P=90Rwf, 1000P=90,551Rwf.

6.Seychellois Rupee (1 USD = SR 13.64), 1 SR=70Rwf.1000SR=70,316Rwf.

7.South African Rand (1 USD = R 14.87) ,1R=67Rwf, 1000R=67,780Rwf.

8.Eritrean Nakfa (1 USD = NFK 15.00) , ubwo 1NFK=65Rwf,1000NFK=65000RWF.

9.Egyptian Pound (1 USD = E£ 15.86), 1E£=64Frw.

10.Zambian Kwacha (1USD=) 1ZK=55 Rwf.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *