Shadow

Umuhanuzi TB Joshua yahagaritswe kuri YouTube ashinjwa kwanga ababana bahuje ibitsina

 

Urubuga rwa YouTube rwahagaritse Shene y’umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wo muri Nigeria ukomeye mu iyobokamana, TB Joshua ashinjwa imvugo z’urwango.

 

Nigeria: Umuhanuzi T. B. Joshua, yavuze byinshi bizaba muri uyu mwaka –  Mwamba

Uyu mwanzuro wo gufunga Shene ya TB Joshua wafashwe nyuma y’uko Umuryango uharanira demokarasi ukorera mu Bwongereza watanze ikirego hamaze gusuzumwa amashusho arindwi yagiye kuri uwo muyoboro hagati ya 2016 na 2020, aho TB Joshua agaragara ari gusengera ababana bahuje ibitsina.

Amwe mu mashusho ni agararagaza TB Joshua muri 2018 ari gusengera umugore witwa Okoye. Icyo gihe TB Joshua yahondaguye uwo mugore n’undi bari bari kumwe utaramenyekanye amazina inshyi 16 amubwira ko yahanzweho n’umuzimu umuterereza ubutinganyi.

N’ubwo uwo mugore yaje gutangariza mu iteraniro ko Imana yamukijije nyuma yo gusengerwa n’umukozi w’Imana ndetse ko atagifite wa mwuka wamutererezaga gukunda abagore bagenzi be, byafashwe nko kugaragaza urwango rukomeye umuvugabutumwa afitiye abantu babana bahuje ibitsina.

Umuvugizi wa YouTube yatangarije uyu muryango Open Democracy ko bafunze shene za TB Joshua kuko yarenze ku mabwiriza arwanya ivangura iryo ari ryo ryose.

TB Joshua abinyujije kuri Facebook ya Joshua Ministries yavuze ko icyemezo cyo kubafungira shene ya YouTube kitasesenguwe neza.

Uyu muvugabutumwa akurikirwa n’abatari bake kuri uyu muyoboro dore ko yari afite abamukurikira bagera kuri miliyoni 1.8 bo ku migabane itandukanye ndetse harimo n’abanyapolitiki.

Si ubwa mbere TB Joshua uzwi nk’umuhanuzi ukomeye muri Nigeria afungirwa imiyoboro akunze gukoresha atambutsa ubutumwa ndetse n’ibitangaza benshi bakunze kwita ibihimbano.

Muri 2004 Komisiyo ishinzwe itangazamakuru muri Nigeria yahagaritse bimwe mu biganiro byanyuraga ku mateleviziyo birimo aho abapasiteri bakoraga ibitangaza kuko bimwe byavugwaga ko ari ibihimbano.

Amateleviziyo yose yahise akuraho ibiganiro by’abapasiteri bakora ibitangaza kugira ngo birinde kuba bafungirwa cyangwa bagahanwa mu bundi buryo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *