Shadow

Tanzaniya:Perezida Magufuli akomeje gushishikariza abagore kubyara abana benshi

Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yasabye abagore “kwirekura” bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Related image
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli

Reuters isubiramo amagambo ye ku wa kabiri ari mu mujyi avukamo wa Chato, agira ati: “Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate”.

Ubu si ubwa mbere perezida Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Nkuko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize perezida Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari “iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo”.

Abamunenga bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters ariko agasaba kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko “ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyonegera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *