Inama ishinzwe Amahoro n’umutekano mu muryango w’abibumye ONU yateranya mu mwiherero yiga ku kibazo cya Sudani nyuma yaho igisirikare kiri ku butegetsi gitangaje gahunda yo gutegura amatora.

Ubudage n’Ubwongereza byasabye ibiganiro byihuse ku bwicanyi buri kubera i Khartoum muri Sudan aho abasinzwe umutekano biraye mu bigaragambya ngo babatatanye bagakoresha imbarga zidasanzwe zirimo no kurasa amasasu, kuri ubu hakaba habarurwa abasaga 60 bazamaze kubura ubuzima.
Ubudage bwanenze umugambi w’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani muri iki gihe wo gutunganya amatora mu mezi icyenda, buvuga ko umwuka atari mwiza kugira ngo hategurwe amatora.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres ku wa mbere yanenze ikoreshwa ry’ingufu z’agisirikare ahubwo ahamagarira ko ibiganiro bishyirwa imbere kandi ubutegetsi bugahabwa abasivile.
VOA/IGISUBIZO.COM