Shadow

Siporo nyarwanda ikeneye impinduka ziturutse mu mizi

Mu ivugurura rya guverinoma ryo kuwa 18 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yahaye Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) umuyobozi mushya maze Uwacu Julienne wari uyiyoboye imyaka isaga itatu ayisimburwamo na Nyirasafari Esperance wari usanzwe ayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

JPEG - 44.5 kb Aha Uwacu (wambeye umweru) aha dosiye z’ibikorwa bya minisiteri umusimbuye Nyirasafari

Muri izi mpinduka zirimo kuzana umuyobozi mushya muri iyi Minisiteri benshi babifashe nk’uburyo bwo kuzana imikorere mishya ibintu bigatandukana nkuko byari biri muri iki gihe.

Uretse kuba iyi minisiteri ikomatanyije inshingano zo guteza imbere umuco na siporo,benshi mu bakurikira hafi uburyo yuzuza inshingano,bazamuye amajwi bavuga ko bahanze amaso iterambere rya siporo cyane cyane kongera umusaruro w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi.

Benshi barebera iterambere rya siporo binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru kuko uyu mukino usa n’uyoboye iyindi hano mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange.

Twitegure impinduka?

Ubusanzwe urwego nka Minisiteri ni urwego rwo hejuru rufata ibyemezo,rushingiye ku cyerekezo kigari cy’igihugu. Byumvikana ko hari politiki na gahunda biba byaragenwe,aha inshingano za Minisitiri ni ugukurikirana no guhuza ibikorwa by’izo gahunda na politiki.

Minisitiri mushya Nyirasafari Esperance mu muhango w’ihererekanya bubasha yavuze ko agiye kubakira kubyagezweho akomereza aho mugenzi we asimbuye yari agereje,ariko  avuga ko azanye agakeregeshwa ke ko kongeramo uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

Mu mpinduka zifuzwa n’abatari bacye cyane mu mupira w’amaguru, Minisitiri Nyirasafari usanzwe ari umunyamategeko kuko ariyo yize muri kamnuza,ashobora kuzagorwa n’amategeko yihariye asanzwe agenga umupira w’amaguru kuko akumira imbaraga zose za politike. Aha niho ihurizo ry’impinduka zifuzwa ziri. Ibi bikaba byaba ari igisobanuro cy’uko nta mpinduka zikomeye zategerezwa.

JPEG - 215.5 kbMinisitiri mushya muri MINISPOC ategerejweho impinduka cyane muri siporo nyarwanda


Ubundi ni iki cyakorwa

Reka Dukomeze turebere siporo mu nguni y’umupira w’amaguru watwaye benshi uruhu n’uruhande. Hano mu Rwanda urebererwa na FERWAFA, iyi ikaba impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ishyirahamwe ry’igenga, imbere y’amategeko bavuga ko rifite ubuzima gatozi.Ntabwo rishamikiye kuri MINISPOC ariko  ni abafatanyabikorwa kuko bahurira ku kibuga kimwe cyitwa imukino. Ibi bituma habaho gukorana byahafi ariko buri wese mu bwigenge bwe.

Umukunzi wa siporo by’umwihariko ukurikiranira hafi umukino w’umupira w’amaguru utemeye ko amazina ye avugwa muri iyi nkuru, tuganira yatubwiye ko we nta mpinduka abona muri MINISPOC kuko ngo minisitiri mushya aje asanga imikorere(system) itari shyashya yubatswe n’abafatanyabikorwa.

Ati: “…gushobora MINISPOC ntibyoroshye kuko habamo abagabo bazi gucabiranya cyane! Njyewe nta mpinduka mbona muri siporo nyarwanda ngo kubera hashyizwemo minisitiri mushya.Kereka habaye Imana gusa yadufasha tukagira aho  tuva!”

Uyu mukunzi w’imikino akomeza atanga inama zicyakorwa agira ati : “Buriya njyewe namugira inama yo kudakingira ikibaba abantu banyereza umutungo wa Leta ugenewe ibikorwa by’imikino! Agashaka abagacishijeho (legends) mu mikino itandukanye akagira imirimo abashinga. Ubundi bakarushaho gushaka impano mu mikino yose! Kuko impano zirahari kabisa. Muri macye ni uguca imikorere ya kimafiya. Siporo nyarwanda ikeneye impinduka ziturutse mu mizi.”

Kuri izo nama uyu mukunzi wa siporo atanga bishobora kuba bimwe mu byakubakirwaho,wenda impinduka n’umusaruro mu mikino byifuzwa bikagerwaho.

Image result for amavubi 2004                    Ikipe y’igihugu amavubi ya 2004 iracyibukwa kubera amateka yakoze ikina CAN y’uwo mwaka

Hari icyizere!

Nubwo bigaragara ko bitoroshye guhaza ibi byifuzo by’abakunzi b’imikino, nanone ntabwo bigoye mu gihe habayeho imikoramire ya nyayo hagati y’inzego bireba.

Minisitiri Nyirasafari Esperance wahawe kuyobora Minisiteri y’umuco na Siporo si mushya mu mirimo y’ubuyobozi bwo ku rwego rwo hejuru nk’iyi ngiyi isaba gufata ibyemezo bihambaye, kuko mbere yo kwinjira muri guverinoma nk’umuyobozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yabaye umudepide mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda,mbere yo kuyinjiramo yari umunyambanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri Nyirasafari asanzwe  ari umukunzi w’imikino kuko uretse ko yaburaga umwanya kubera inshingano ariko ubundi rimwe na rimwe agera kuri sitade akareba imikino ndetse nawe hari iyo agerageza gukina irimo Volleyball, uyu mukino akaba yarawukinnye cyane akiri muto.

JPEG - 4.2 MbHon.Nyirasafari Esperance (uri hagati) yemera ko mubufatanye byose bishoboka

Ntagushidikanya ko Hon.Nyirasafari azatanga umusanzu mu mikino itandukanye yo mu Rwanda kuko guhabwa inshingano nk’izi biba bifite aho bishingiye cyane cyane mu bushobozi,ibi bikiyongera ku ntego asanzwe ugendera igira iti “Dushyize hamwe twabigeraho”.

 

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *