Shadow

Shinzo Abe agiye gukomeza kuyobora Ubuyapani kugera mu 2021

Shinzo Abe minisitiri w’intebe w’Ubuyapani kuva mu 2012, yongeye gutorerwa kuyobora ishyaka aturukamo bimuhesha kuba minisitiri w’intebe kugera mu 2021.

Image result for shinzo abeBwana Shinzo Abe,uyoboye Ubuyapani muri iki gihe

Kuwa kane tariki 20 Nzeri nibwo Abe w’imyaka 64 uturuka mu ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana na Demokarasi yatowe ku majwi 553 kuri 807 y’abatoye .Muri aya matora yari ahanganye na Shigeru Ishiba.

Nyuma yo gutorwa yemeje ko agiye gushyira mubikorwa imigambi yiyemeje irimo kubaka  ibikorwa remezo bigendanye n’igihe kandi bibasha guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira iki gihugu.

Shinzo Abe yanashimangiye umugambi wo guhindura itegekoshinga,nkuko bishyigikiwe n’ishyaka rye.

Shinichi Nishikawa,umwarimu w’igisha ibya politiki muri kaminuza ya Meiji iri i Tokyo,avuga ko aya matora yafashwe nk’ikimenyetso cyo kugaragariza Shinzo Abe ko yishimiwe muburyo ayoboye igihugu n’uburyo gihagaze mu ruhando mpuzamahanga.

Kuri ubu Ubuyapani buritegura kwakira ku nshuo ya mbere inama ihuza ibihugu 20 bikize cyane ku isi no kwakira imikino ya Olempike iteganyijwe 2020.

Mu kurushaho guteza imbere Abayapani bwana Shinzo Abe yabasezeranyije ko agiye kurushaho guteza imbere abagore muri gahunda zerekeranye n’umurimo ndetse no kwita ku bana.

nouvelobs/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *