Shadow

Senegal yemerewe kwakira imikino ya Olempike y’urubyiruko yo mu 2022

Igihugu cya Senegal kigiye kuba icyambere kwakira imikino ya Olempike y’urubyiruko iteganyijwe mu 2022 nk’uko byatangajwe na komite mpuzamahanga ya Olempike (IOC) i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine.

Perezida wa Senegal Macky Sall, Perezida wa IOC Thomas Bach, n’umuyobozi w’umugi wa Dakar Soham El Wardini

Ibihugu bine bya Afurika nibyo byahataniraga gutegura iyi mikino;Botswana,Nigeria, Tunisia na Senegal yabitsindiye.Bizaba bibaye ubwa mbere igihugu cya Afrika cyakiriye imikino yo kuri uru rwego.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye komite Olimpike(IOC) yavuze ko “Senegal ni yo yatsinze kuko yerekanye ko ifite ibintu byose bikenewe n’uburyo bwiza muri iki gihe”

Iri rushanwa rizabera mu migi itatu ariyo: umurwa mukuru wa Senegal, i Dakar, umujyi mushyashya wa Diamniadio, ubu uri gutezwa imbere,hamwe n’umugi wa Saly uri ku cyambu.

Perezida wa Senegal Macky Sall mu ijambo rye,  yavuze ko :”Senegal n’urubyiruko rwayo banezerewe kubw’icyubahiro bahawe cyo kwakira  aya marushanwa.”

Bisanzwe bizwi ko umuntu afite inkomoko muri Afrika,kuri ubu uyu mugabane niwo mugabane urimo abakiri bato benshi. Senegal mu izina rya Afurika igiye kwakira abakinnyi bakiri bato bo kw’isi yose mu 2022.

Uretse umugabane wa Antarctique usa nudatuwe, Afurika ni wo mugabane w’isi wari utarakira imikino ya olempike.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *