Shadow

Rwandarushya zikurwe mu Kivu kuko zitubya umusaruro

Bamwe mu bacuruzi b’isanbaza bavuga ko hari ubwoko bw’isambaza bushya buzwi nka Rwanda rushya bakeka ko aribwo bwagabanyije umusaruro w’isambaza mu kiyaga cya Kivu kuko ngo burya izindi zari zisanzwemo,ibi bakaba bikomeje kubicira akazi,hagati aho ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi-RAB buvuga ko bugiye gukora ubushakashatsi bufatanyije n’izindi nzego bireba.

Image result for isambaza..Rwanda rushya
Iiz nizo Rwanda rushya ngo zikurwe mu Kivu

Isambaza zitari zimenyerewe mu Kiyaga cya Kivu zizwi ku izina rya Rwandarushya, ni isambaza bivugwa ko zikomoka k’umurama mushya ubuyobozi bwashyizemo ngo buzi ko ari ugutubura umusaruro w’ibikomoka mu mazi.

Abakora ubucuruzi bushingiye ku isambazabavuga ko izi samabaza zikigera mu mazi zahise zitangira kurya izo zari zisanzemo;

Bati: “Iki Rwanda rushya iyo urujanga ruvutse kirwirukaho kigahita kirurya n’utwana tw’indugu kiraturya ntaho kitagera no mu mabuye kigerayo”

“Izi Rwanda rushya bashyize mu mazi zifata izi njanga zacu zisanzwe ikazirya;niko bimeze kuko iyo hari ugiye kurobera aho izi sanzwe ziterera uhasanga izi  za Rwanda rushya zihari zigahita zirya ayo magi”

Baremeza ko kuva izi Rwanda rushya zagera mu mazi umusaruro wagabanutse ku buryo bugaraga ibi bikabetera igihombo kuko ahanini ubuzima bwabo ari aha bushingiye ku bikomoka ku mazi. Bakaba basaba ko hakorwa ibishoboka izi Rwanda rushya zigakurwa mu kiyaga cya Kivu

“Rwanda rushya itaraza bafungaga I Kivu umusaruro ukiyongera umurobyi akaroba nk’ibiro 1000 umusi wa mbrere ariko ubu barafungura ntihavemo n’ibiro 20. Tubona imbogamizi ari izi Rwanda rushya nizo zitubujije umusaruro.”

“Nta musaruro tukibona ubu barafunga I Kivu nk’amezi abiri  n’ubundi bafungura ukabona nta musaruro wabonetse,mbere ikipe yicaga k’amabase 10 ariko ubu ikipe yishe cyane ibona nk’amabase abiri.Uko bazishyizemo bashaka ikindi kintu cyazica kuko ntanubwo zigurwa ntabwo ziribwa.”

“Ahubwo bashyiremo umuti ukuremo izi Rwandarushya bongeremo isambaza nyazo nibyo byaba byiza kuko ibi si ibintu bashyizemo”

Aba bacuruzi bavuga ko iyo Rwandarushya zigeze ku isoko zitagira abakiriya kandi nabo ubwabo bahamya ko nubwo bazicuruza badashobora kuzikoza mu kanwa.

“Nta musaruro wabyo kuko iyo tubijyanye ku isoko ntabwo babigura”

“Abantu ntibabikunda ntibiryoha birarura kandi byangiza ibindi mu mazi.Njye sinabikoza mu kanwa ahubwo mbiha amatungo.”

Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi-RAB kivuga ko ibyo abaturage bavuga bishoboka bakaba bavuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi.

Dr.Habimana Cyprien umukozi wa RAB kuri station ya ntendezi agira ati: “Nibyo izo sambaza Rwandarushya zatewe mu kiyaga kandi ikigaragara ni uko zororoka mu buryo bwihuse cyane kurusha isambaza zisanzwe, ikindi ubona zikunze kuba ku nkengero aho izisanzwe ziterera amagi. Iby’uko zirya izindi ntabwo twashobora kubyemeza ariko kuba zikunze kuba aho izisanzwe ziterera amagi bituma abantu batekereza ko zirya ayo magi. Hari gahunda yo gukora ubushakashatsi tukareba kugira ngo tugire icyo twemeza bitari amagambo gusa.”

Izi sambaza za Rwandarushya nta gihe kinini ziramara mu kiyaga cya Kivu kuko abamenyereye ibyo mu mazi bavuga ko bari bamenyereye isambaza zisanzwe indugu n’amafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *