Shadow

Ruhuha muri Gatsibo bamenye ko iterambere rya mbere ari isuku

Mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo bishyiriyeho umunsi umwe mu cyumweru wahariwe gukora isuku kuri bose bemeza ko ari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bimakaza isuku aho batuye. ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bushima iyintambwe aba baturage bateye bagasaba n’abahandi kubigiraho bimakaza uyu muco wo kugira isuku.

Image result for umuganda isuku \                              Abaturage basukura umuhanda (foto yakuwe kuri internet)

Uwo munsi aba abaturage bishyiriyeho wo gukora isuku rusange bahuriyeho bose ni kuwa kabiri wa buri cyumweru,bose icyo bahurizaho ni uko babikora kubushake kuko ari bazi neza ko ari nyungu zabo mu buryo rusange

Byumwihariko abo mu mudugudu wa Ruhuha,bavuga bati  “Mbere wasangaga umudugudu wacu ufite umwanda ahantu hose handuye,nta bimpoteri byari bihari isoko naryo ryabaga ryanduye abana nta suku bafite,dufata gahunda yo gushyiraho umuganda wa buri wa kabiri kugira ngo dukore isuku iwacu.”

Bakomeza bemeza ko “nta gahato gahari nta n’amananiza kuko buri umwe wese aba abyiyumvamo, ni igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko hari umwanda twese ni gahunda tubyukiramo kuko twamaze kubona ko iterambere rya mbere ari isuku,mu gitondo dukora isuku aho dukorera ku mugoroba tugahurira mu nama rusange y’abaturage ”

Kuva biyemeje gukorera hamwe iyi suku rusange hashize imyaka ibiri umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary ashima iki gikorwa cy’aba baturage, agasaba n’abahandi gufatira urugero kuri uyu mudugudu.

Kantengwa Mary agira ati “…tumaze iminsi mu bukangurambaga tubakangurira kugira isuku iyo tubonye hari abamaze kubigira umuco biradushimisha tugasaba yuko n’abandi bose bakwigira kuri abo ngabo. Kuko kugira isuku biri mu bushobozi bwacu ntabwo bikeneye abafatanyabikorwa bandi buri wese akabira ibye akumva yuko isuku imureba.”

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukomeje gahunda y’ubukangurambaga kugira ngo isuku izagerweho neza mu duce twose tugize akarere ka Gatsibo.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *