Shadow

Rubavu: Ubucuruzi bwiswe “umusheto” burateza amacyimbirane mu miryango

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burakangurira abaturage bose kumenya ko ubucuruzi bw’amafaranga bakunze kwita “Umusheto” butemewe. Abaturage barasabwa gucika ku musheto ndetse bagatanga amakuru ku bo babubonyeho kuko bumunga ubukungu bw’abaturage n’ubw’igihugu muri rusange.

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu arasaba abaturage kwirinda umusheto

Bubitangaje nyuma y’uko bamwe mu baturage biganjemo abagore bo Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko bimwe mu bibateza amakimbirane mu ngo harimo n’ikibazo cy’ubucuruzi bw’amafaranga buzw nka Banki Lamberi cyangwa “Umusheto”, dore ko akenshi ngo abagabo babyishoramo batabyumvikanyeho n’abagore babo.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, asaba abaturage kureka gufata no gutanga amafaranga y’ “umusheto” kuko bitemewe n’amategeko kandi akibutsa inzego z’ibanze gufata iya mbere mu kubirwanya kuko bimaze gufata intera ndende muri aka karere.

Ati: “Abayobozi b’utugari n’ab’imidugudu ndagira ngo bumve ikibazo k’imisheto, kigomba guhagarara, abayikora murabazi, ariko n’abaturage namwe mufite urufunguzo, ujya mu musheto uyobewe ko ari ukwimanika, nta bwo byemewe ni icyaha ndasaba buri wese kubicikaho, uzafatwa azahanwa”.

Bamwe mu baturage bavuga ko muri uyu Murenge wa Cyanzarwe hari abagabo baca abagore babo inyuma bagatanga umutungo wabo ho “Umusheto” abagore babo batabizi, bamara kubimenya bigakurura amakimbirane mu ngo zabo.

Mukeshimana Sylvie utuye mu Mudugudu wa Kanyamagare, Akagari ka Ryabizige, Umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko ibi bikwiye guhagurukirwa kuko bisigaye bisenya ingo nyinshi.

Ati: “Turifuza ko hagira igikorwa kuko usanga hari abagabo bitwaza ko batasezeranye n’abagore babana bakajya guharika bafatwa ugasanga isambu barayishese (bayishyize muri buriya bucuruzi) igatangwa umugore bari kumwe atabizi. Hari n’ubundi buryo bwateye aho umuntu agira ikibazo akegera abafite amafaranga bagahita bamugoboka ariko bagasinyana amasezerano, iyo nguzanyo usanga inyungu ari nyinshi ku buryo unaniwe bimuteza gihombo kikagera no ku muryango wose”.

Ubuyobozi bukaba bwemeza ko bugiye guhagurukira iki kibazo mu rwego rwo guca burundu ubucuruzi bw’amafaranga butemewe.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *